Umugabo wakoraga mu gikoni cya resitora yafashwe yihagarika mu biribwa by’abakiriya

October 28, 2025
1 min read

Umugabo wahoze ari umukozi wo mu gikoni cya resitora yitwa Hereford House iherereye i Leawood muri Kansas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yafashwe yifata amashusho ari kwihagarika  mu biribwa by’abakiriya yari amaze gutunganya mbere yo kubibashyira.

Iyi nkuru idasanzwe yagaragaye muri Leta ya Kansas, aho uwitwa Jace Hanson, wahoze ari umukozi usanzwe mu gikoni cya resitora ikomeye ya Hereford House Steakhouse i Leawood, yahamijwe icyaha cyo kwihagarika mu biribwa by’abakiriya.

Urukiko rwa Johnson County rwamukatiye imyaka 11 n’amezi 4 y’igifungo, ku wa 9 Ukwakira 2025, ari na yo ntarengwa iteganywa n’amategeko yo muri Kansas.

Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu birimo KCTV5 na KMBC 9, Hanson yafashwe nyuma y’uko amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, akoresheje izina “Vandalizer”, agaragaza yihagarika mu biribwa,  akanabitakamo ndetse akabikora mbere y’uko bigezwa ku bakiriya.

FBI yatangiye iperereza nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wari wabibonye kuri interineti, maze nyuma y’icyumweru kimwe ishyikiriza dosiye inzego z’umutekano za Leawood. Hanson yafashwe ku wa 25 Mata 2024, nyuma yo kumara ukwezi akora ibyo bikorwa hagati ya tariki 26 Werurwe na 25 Mata.

Mu gihe cy’urubanza, ubushinjacyaha bwatangaje ko uretse ibyo bikorwa by’ubunyamaswa, Hanson yari afite n’amashusho agaragaza ihohoterwa rikomeye rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Umupolisi witwa Jack Bond wari mu bagenzacyaha yavuze ko ayo mashusho yari “ay’isesengura ry’ubugome budasanzwe,” ndetse ko yasabwaga guhagarika kuyareba buri gihe bitewe n’uburemere bwayo.

Hanson yaje kwemera ibyaha 33 birimo 22 by’ibyago ku mutekano rusange, kimwe cyo kwangiza umutungo w’abandi n’ibyaha 10 byo guhohotera abana, nk’uko byemejwe na KSHB 41.

Ingaruka kuri Hereford House zari nyinshi kandi zihuse. Umuyobozi wayo, Camellia Hill, yavugiye mu rukiko ko ubucuruzi bwabo bwahise bugwa hasi guhera ku munsi inkuru yageraga mu itangazamakuru,ndetse ko byasenye izina ryabo burundu.

Ku wa 3 Kanama 2024, resitora yahise ifunga imiryango yayo ivuga ko yahuye n’ibibazo by’imari biturutse kuri iryo sanganya.Kuva ubwo, nibura imanza 13 z’abakiriya barega resitora zari zatanzwe bitarenze tariki ya 8 Kanama 2024, mu gihe polisi yari imaze kwakira ibirego hafi 400 by’abakeka ko bahumanijwe n’ibiribwa by’iyo resitora.

Ivomo : The Mirror

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Yishe umugore we n’abana be batatu kugirango abakize Isi igeze ku mpera

Next Story

Uwakiniye Arsenal yashyizeho miliyoni 29 frw nk’igihembo cy’uwabona imbwa ye

Latest from Hanze

Go toTop