Ntukabyare ukennye – Zari Hassan abwira abagore

October 27, 2025
1 min read

Umunyamideli, rwiyemezamirimo n’umushoramari ukomoka muri Uganda ariko uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan, yasabye abagore kudatekereza kubyara badafite ubushobozi bwo kwitunga no kurera abana babo ku giti cyabo.

Mu butumwa bwuje ubutwari n’ubushishozi, Zari yavuze ko muri iki gihe urukundo rutakibasha gutunga urugo cyangwa kurera umwana, asaba abagore kujya batekereza ku mibereho y’ejo hazaza mbere yo gufata umwanzuro wo kubyara.

Yagize ati: “Ugomba kuba ufite ubushobozi bw’amafaranga ku buryo n’iyo uwo mugabo yagenda, wowe uba ufite ibyo ukeneye byose mu buzima bwawe.”

Yakomeje avuga ko hari abagore benshi bahuye n’ibibazo bikomeye nyuma yo kubyara batwawe n’urukundo gusa, nyamara badafite ubushobozi bwo kwihagararaho. Ati: “Hari abagore benshi bababaye, bari kunyura mu bihe bigoye cyane kubera ko bagendeye ku rukundo gusa, none ubu ntibashobora no kwisohora mu bibazo barimo.”

Zari yavuze ko urukundo cyangwa ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina bidahagije mu kubaka ejo hazaza, avuga ko umuntu ugitekereza kubyara akwiye kubanza gutekereza ku bushobozi afite bwo kurera uwo mwana. Ati: “Urukundo n’ibyishimo by’umubiri ntibihagije kubaka ejo hazaza. Niba nta bushobozi buhari, nta mpamvu yo kugira abana. Niba utabasha kwita ku mwana wawe wenyine, byaba byiza ubihagaritse.”

Yongeyeho ko ibibazo byinshi abagore bahura na byo bikomoka ku kuba batifitiye icyizere n’ubushobozi, bityo agasaba buri mugore gukora cyane, kugira intego n’ubwisanzure mu bukungu kugira ngo atazahura n’ibibazo byo gutereranwa cyangwa gusigara mu bukene.

Uyu mugore wubatse izina rikomeye mu ruhando rw’imideli n’ubucuruzi yavuze ko ubuzima bwe bwamwigishije ko umugore ufite ubushobozi ari we uharanira amahoro ye, agashishikariza abagore bose gutekereza kure mbere yo gufata icyemezo cyo kugira abana, kugira ngo bazabashe kubarera neza no kubaho ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

Next Story

VAR igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop