Ngibi ibimenyetso bibiri bigaragaza ko ushobora kuba urwaye Kanseri

October 27, 2025
by

Mu gihe wabona ibi bimenyetso bibiri ugiye kuryama , menya ko ushobora kuba urwaye Kanseri wihutire kwa muganga.

Abahanga mu by’ubuvuzi, bavuga ko hari ibimenyetso ushobora kubona ugiye kuryama cyangwa uri mu buriri mu masaha y’Ijoro, bikaba ikimenyetso cy’uko ushobora kuba urwaye Kanseri bityo bikagusaba kujya kwa muganga.

Nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwa ‘Canser Research UK’ , indwara ebyiri (2), arizo Insomnia ndetse n’iyo kugira icyuya cyinshi mu masaha y’ijoro , bishobora kuba ikimenyetso cy’indi ndwara ushobora kuba urwaye.

Gusa na none ubwo bushakashatsi bugaragaza ko hari abantu bagira ibyo bimenyetso ariko bakaba batarwaye iyo Kanseri n’ubwo ngo amahirwe menshi ariyo iba ibitera ari nayo mpamvu basaba abantu ko mu gihe bibonyeho ibimenyetso bidasanzwe baba bagomba kujya kwa muganga.

Bagira bati:”Ni ingenzi kumenya ko urwaye Kanseri cyangwa se hari ibindi bimenyetso bidasanzwe kumubiri wawe maze ukagana muganga akakugira inama y’uko wakomeza kwita ku buzima bwawe. Ibyo bishobora gutuma basuzuma Kanseri akiri nto muri wowe ukaba wanakira”.

Na none kandi bagaragaza ko kugira icyuya mu ijoro ibintu bisanzwe kuri bamwe bitewe n’ahantu batuye cyangwa ikirere gihari muri uwo mwanya. Bagira inama abantu kujya kwa muganga mu gihe babona biri kwiyongera mu buryo budasanzwe cyangwa bakabona bihoraho no mu gihe ikirere kimeze neza.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko Kanseri yitwa ‘Lymphoma’ na yo iri mu bituma abantu bagira icyuya cyinshi mu ijoro kandi atari ikibazo cy’ubushyuye cyangwa ikirere.

Indwara ya Insomnia igaragara ku muntu iyo agaragaza ibimenyetso byo kubura ibitotsi, kuburyo ijoro ryose ashobora kurimara yicaye ari kureba cyangwa aryamye ariko yabuze ibitotsi kandi no mu masaha ya mu gitondo akabyuka mbere y’abandi.

Ibyo ngo bishobora guterwa n’Umunaniro ukabije, ubundi burwayi ndetse n’impanuka runaka ashobora kuba yaragize.

Insomnia ishobora gutuma hagaragara ibindi bimenyetso bya Kanseri birimo ; Uburibwe bukabije, cyangwa kurwaragurika, n’ibindi. Baragira bati:”Niba ushobora kuba ufite ikibazo cya Insomnia ihoraho z ukajya wumva uhora unaniwe , kwita ku bintu bimwe na bimwe bikakunanira, jya kwa muganga”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Lauren Sanchez Bezos n’umugabo bakomeje kuryoherwa n’urukundo

Next Story

Se wa Lamine Yamal yiyamye abakomeje kuvuga ku mwana we nyuma yo gutsindwa na Real Madrid

Latest from Ubuzima

Go toTop