Mu myambarire idasanzwe Lauren Sanchez w’imyaka 55 akomeje kwishimira urushako rwe n’umuherwe uri mu ba mbere ku Isi Jeff Bezos.
Lauren Sanchez Bezoz w’imyaka 55 y’amavuko yatunguranye ubwo yafotorwaga yishimye , atambuka mu myambaro migufi atari amenyereweho , aho yari agiye gusangira n’umugabo we Jeff Bezos.
Ni umusangiro wabereye kuri Carbone Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa Lauren Sanchez Bezos atungura benshi bigendanye n’imyambaro y’abato yari yambaye.
Umuherwe Jeff Bezos Umuyobozi Mukuru wa Amazon , ndetse akaba yarigeze no kuba Umunyamakuru, yakoze ubukwe budasanzwe na Sanchez mu birori byabereye mu Mujyi wa Venice mu Butalitani ahari hateraniye abashyitsi b’ibyamamare barenga 200.
Mu babwitabiriye harimo Kim Kardashian, Oprah Winfrey, Ivanka Trump, Usher Raymond , Orlando Bloom n’abandi.
Ni ubukwe bwabaye nyuma y’imyaka 2 Jeff Bezos yambitse impeta Lauren Sanchez wahise afata izina rye.


