Igihe P Diddy azavira muri gereza cyamenyekanye

October 27, 2025
by

Itariki Sean Diddy Combs azavira muri gereza yamenyekanye mu gihe atahabwa imbabazi na Perezida wa Amerika Donald Trump.

Nyuma yo guhamywa n’ibyaha agatirwa igihano cy’Amezi 50, ‘ abashinzwe imfungwa n’abagororwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko Sean Diddy Combs azafungurwa tariki 8 Gicurasi 2028.

Ibyo bisobanuye ko P Diddy azaba muri gereza 85% by’igihano yahawe kubera ko Urukiko rwakuyemo imyaka yari amaze muri gereza aburana.

Mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Ukwakira, P Diddy yatangiye gusa Perezida wa Amerika Donald Trump kumuha imbabazi nk’uko byari byavuzwe ko uwitwa Ghislaine Maxwell azazihabwa, gusa binemezwa na Trump ko P Diddy yazimusabye.

Nyuma y’aho amakuru yakomeje kuvugwa ko P Diddy ashobora kugabanyirizwa igihano ariko ibiro bya Trump birabihakana, aho Trump yavuze ko impamvu atapfa kumuha imbabazi ari uko hari ubwo P Diddy yashatse kumurwanya ubwo yarimo kwiyamamaza.

Donald Trump yagize ati:”Hari abantu benshi bansabye imbabazi. Njye mwita Puff Daddy, nawe yansabye imbabazi”.

Ni ibintu Donald Trump ku rundi ruhande yagiye yifuza gukora nyamara bamwe mu bayobozi ba White House bakabimwangira.

Trump aganira n’umunyamakuru wa Newsweek yagize ati:”Twari inshuti kandi agaragara nk’umuntu mwiza gusa ntabwo muzi bihagije ariko ubwo narindi kwiyamamaza yashatse kundwanya ,…. rero biragoye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abakobwa gusa : Niba umukunzi wawe akora ibi bintu ntukamureke ngo agende

Next Story

Lauren Sanchez Bezos n’umugabo bakomeje kuryoherwa n’urukundo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop