Karongi: Umusore afungiye gukubita uwo biteguraga kurushinga amuziza ko atamuhaye amabati

October 26, 2025
by

Umusore wo mu Karere ka Karongi witwa Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 23 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Murundi mu Karere ka Karongi, akurikiranyweho gukubita Nyiraminani Annonciatha w’imyaka 31 basezeranye imbere y’amategeko bakaba biteguraga kurushinga, amuziza ko atamuhaye amabati 30 yari yamwemereye yo gusakaza inzu bazabanamo.

Umwe mu bo mu muryango w’uwo mukobwa wakubiswe akagirwa intere yavuze ko ba babajwe cyane n’uburyo uyu musore yagize umukobwa bateganyaga kubana nk’umugore n’umugabo, kuko yamukubise imigeri n’imitwe akamukomeretsa ku buryo arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rufungo mu Karere ka Karongi.

Uwo kandi yavuze ko abo bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 29 Gicurasi 2025, bakaba bari mu myiteguro yo gusezerana imbere y’Imana mu Itorero rya EPR ku ya 26 Mutarama 2026.Ati:

“Basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Murundi tariki ya 29 Gicurasi uyu mwaka. Biteguraga kujya kwandikisha iby’ishyingirwa mu rusengero mu Itorero rya EPR tariki ya 28 Ugushyingo, bateganya kuzashyingirwa imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR muri Mutarama 2026”.

Yakomeje agira ati:“Twababajwe n’ibyo yamukoreye amunigagura kugeza ubwo umukobwa wacu adashobora kuvuga ngo aramuziza ko atamuhaye amabati 30 yo gusakara iyo nzu avuga ngo bazabanamo, kandi aho nyiherukira yari itaranagira aho igera.”

Undi muturage uturanye n’iwabo w’uyu mukobwa, mu Mudugudu wa Bukiro, Akagari ka Bukiro, Umurenge wa Murundi, avuga ko uwo musore n’umukobwa babaga mu Mirenge itandukanye ariko ihana imbibi, kuko uwo musore we ari uwo mu Murenge wa Gashari.

Yagize ati: “Dukeka ko umukobwa yaba yaramwemereye ayo mabati koko, ariko abona umusore akomeza kumushyira ku gitutu ngo ayamuhe kandi iyo nzu umusore yubakaga ndayizi ntaho yari yakagera, yari atarayuzuza”.

Yakomeje avuga ko uwo mukobwa ashobora kuba yaragize amakenga ko yayamuha ntayubakishe, akayakubita umufuka akigendera, cyangwa akishakira undi, umukobwa agasigara aririmba urwo abonye. Yakomeje avuga ko bari banafite impungenge ku by’umubano wabo kuko umukobwa amurusha imyaka umunani yose, bo mu cyayo bakaba babibonaga nk’ibidasanzwe kuko ntabwo bahuje imitekerereze.

Abaturage bo mu Murenge wa Murundi barangaye uwo musore wadukiriye umukunzi we akamugira intere bataranabana, bagasaba abakobwa kujya bagira amakenga ku bo bemerera urukundo baba hari ibyo bashidikanyaho bakabivamo hakiri kare bitaragera no mu mategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, avuga ko yavuganye n’uyu musore aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Murundi, akamwemerera ko yicuza gukubita umukunzi we ariko akavuga ko igihe kingana n’amezi 10 yamwijeje amabati ari kinini.Ati:

“Uyu musore yambwiye ko yagiye gusura Fiyanse we iwabo mu Mudugudu wa Bukiro ku mugoroba wo ku wa 24 Ukwakira 2025, umukobwa amuherekeje umusore aramwoshyoshya, amucisha mu ishyamba rihari, arimugejejemo batangira kutumvikana kuri ayo mabati. Umusore yamwambuye umupira yari yambaye arawumunigisha, atangira kumukubita imigeri n’imitwe.”

Iyon nkundura ngo yamenyekanye muri iryo shyamba hanyuze umukecuru, akumva urusaku yajya kureba agasanga uwo musore arahondagura fiyanse we maze aratabaza. Ibyo byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro, irondo ritabara umusore yamaze kumugira intere ariko ku bw’amahirwe ajyanwa kwa muganga akiri muzima, anagirwa inama yo gutanga ikirego kugira ngo uwamuhohoteye akurikiranwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundo burasaba abasore kwirinda urugomo ku bo bitegura kurushinga bagiranye amasezerano runaka, nubwo ubufatanye bushobora kuba bwiza bitewe n’ubwumvikanye.Umukobwa kandi yanagiriwe inama yo gushishoza neza mbere yo kubana n’uyu musore, kugira ngo yirinde kubaka urugo ruzahoramo amakimbirane adashira ashobora no kugera ku kwamburana ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Ntabwo turi muri Kiliziya bakubwira ngo ugukubise umusaya w’ibumoso utege n’uw’iburyo” ! Gen Ekenge

Next Story

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop