Mahoro Peace Foundation uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wasabye Umuryango w’Abibumbye gutabara Abanyamulenge baba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kwibasirwa n’ingabo zirimo iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo.
Mu ibaruwa ifunguye uyu muryango wandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, tariki ya 22 Ukwakira 2025, wagaragaje ko mu misozi miremire n’imigufi Abanyamulenge batuyemo muri Kivu y’Amajyepfo, hoherejwe batayo ziri hagati ya 12 na 15 z’ingabo z’u Burundi kugira ngo zitsembe Abanyamulenge.
Umuyobozi w’uyu muryango ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Douglas Kabunda, yagaragaje ko ingabo z’u Burundi ziri muri iyi misozi hashingiwe ku bufatanye na Leta ya RDC, kandi ko zikorana na FDLR na Wazalendo bihuje umugambi wo kwica Abanyamulenge.
Yagize ati, “Kuva iri huriro riyobowe n’u Burundi ryoherezwa, ryagabye ibitero bikomeye ku basivili b’Abanyamulenge. Byafashe intera tariki ya 18 Ukwakira 2025, ubwo Abanyamulenge bageragezaga kuva muri Minembwe bajya mu isoko Kundondo, bakumiriwe na bariyeri zashyizweho n’abasirikare b’u Burundi mu mudugudu wa Mikarati.”
Kabunda yasobanuye ko izi bariyeri ingabo z’u Burundi zashyizeho zitagamije kurinda umutekano, ahubwo ko zigamije kuvangura ubwoko, kubabuza amahirwe yo gutera imbere no kubambura ubumuntu kuko abo mu bundi bwoko bo bemererwa gukomeza ibikorwa byabo mu bwisanzure. Ati:
“Ibi byagaragajwe n’uburyo Abanyamulenge babuzwa kugera mu masoko, mu gihe abandi baturage bakomeza kujya mu masoko mu bwisanzure. Kubera kubuzwa kujya mu masoko, Abanyamulenge mu gice cya Minembwe bamaze amezi menshi batabona ibyangombwa birimo umunyu, amavuta n’isabune”.
Uyu muryango wamenyesheje Guterres ko Abanyamulenge batuye muri Kivu y’Amajyepfo bazengurutswe n’ibigo bya gisirikare birenga 58 kandi ko abasirikare n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro babirimo bafite umugambi wo kubatsemba.
Umuyobozi w’uyu muryango yagize ati, “FARDC igaba ibitero bikomeye bya drones mu bice bituwe n’Abanyamulenge, biteza impfu n’inkomere, bigasenya inzu, bikabiba ubwoba mu baturage. Imidugudu iherutse kwibasirwa n’ibi bitero ni Rugezi, Mikenke na Nyamurombwe.”
Kabunda yasobanuye ko ashingiye ku buryo uyu mugambi wateguwe, Abanyamulenge bashobora kwicirwa mu bitero byegereje bashobora kurenga 166 biciwe mu gitero cyagabwe ku nkambi ya Gatumba mu Burundi, muri Kanama 2004. Ati:
Amakuru yizewe aturuka mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze agaragaza ko FDNB ikomeje kugota ibice byowe bituwe n’Abanyamulenge. Mu gihe iri huriro rigota imidugudu myinshi y’Abanyamulenge, ibyago byo kubatsemba kurenze ukwabereye muri Gatumba biregereje”.
Umushakashatsi Dr. Alex Mvuka yasobanuye ko ingabo z’u Burundi zikorera muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu 2016 ubwo zatangiraga gukorana n’ihuriro P5 rya Kayumba Nyamwasa bari bafite ibirindiro mu gace ka Bijabo; bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati, “U Burundi buri mu ntambara hariya muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu 2016, bafasha ingabo za P5 kugira ngo zishyire ibirindiro mu Bijabo. Icyo gihe byari ibibazo bya politiki, byaturutse mu bibazo byo mu 2015, byabaye Nkurunziza adashaka kuva ku butegetsi.”
Mu 2022, Leta y’u Burundi yohereje ku mugaragaro abasirikare muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo kugirana amasezerano y’ubufatanye na Leta ya RDC. Icyo gihe, byemeranyije kwifatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo RED Tabara na FOREBU.
Mu mpera za 2023, abasirikare b’u Burundi boherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kurwanya ihuriro AFC/M23 hashingiwe ku masezerano yavuguruwe muri Kanama uwo mwaka, banakomeza ibikorwa byabo no muri Kivu y’Amajyepfo.
Dr. Mvuka yagaragaje ko ubwo ingabo z’u Burundi zatsindwaga intambara muri Kivu y’Amajyaruguru, zatangiye kwica Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, zikoresheje intwaro yo kubicisha inzara; kandi ko ibyo bigize ibyaha bya jenoside.
Ati, “U Burundi rero bwahawe amasezerano, ni nk’abicanyi b’inzobere kuko Congo yarimo kubikora kuva 2017, iragenda ifunga inzira zose, ifunga Abanyamulenge kuva za Rurimba, Fizi, Kaziba, bamaze gufunga, ubwicanyi burakomeza bakoresheje imvugo z’urwango, noneho babona abantu b’inzobere bashobora kubikora, bafite ingengabitekerezo ya jenoside, baba ari bo babiha mu myaka ibiri ishize.”
Umuryango Mahoro Peace Foundation wasabye Loni n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gusaba ingabo z’u Burundi kuva ku butaka bwa RDC, kugeza imfashanyo ku Banyamulenge, gukora iperereza ku itsembabwoko muri Kivu y’Amajyepfo no kugeza Leta y’u Burundi mu butabera.

 
             
                            