Davido wamenyekanye muri muzika yagizwe Perezida w’Ikigega cy’Imikino cya Leta ya Osun mbere y’uko ataramira i Kigali. Byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Leta ya Osun mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 22 Ukwakira 2025.
Leta ya Osun ni imwe muri nyinshi zigize Nigeria, ikaba yifashishije uyu muhanzi mu rwego rwo guteza imbere imikino y’iyo Leta Davido asanzwe avukamo.
Mu gushimangira ayo makuru, Visi Guverineri Kola Adewusi, unashinzwe imikino muri iyo leta, yavuze ko uyu muhanzi watsindiye ibihembo byinshi yakiranye akanyamuneza izi nshingano maze ahita azemera.
Yagize ati: “Imirimo yo kuvugurura sitade ya Osogbo kugira ngo igezwe ku rwego mpuzamahanga izarangira vuba. Turanategura gushinga Komisiyo y’Imikino ya Osun, izaba ari yo ishinzwe guteza imbere imikino no gushyira mu bikorwa politiki zayo.”
Yakomeje asobanura ko iki Kigega gishya cy’Imikino kizafasha gukurura ishoramari n’ubufasha buturutse ku bakunda siporo n’abagiraneza baturutse imbere mu gihugu no hanze yacyo, hagamijwe gutanga inkunga ihamye y’imikino.
Ati: “Davido yagizwe Perezida w’Ikigega cy’Imikino cya Osun (Osun Sports Trust Fund). Kuba Davido yinjiyemo bizakurura inkunga nini izagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imikino muri Osun.”
Ibi byongeye gushimangira umuhate w’iyo Leta mu muhigo wayo wo guteza imbere siporo nk’umusingi ukomeye w’iterambere ry’urubyiruko no guteza imbere ubufatanye mu muryango.
Abigarukaho ku mbuga nkoranyambaga, Davido yanditse ati: “Mureke tujye mu kazi, bantu banjye.”
Uru rwego Davido arujujemo inshingano nyuma y’igihe gito ashyizwe mu muryango utegura irushanwa n’itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards (Recording Academy). Davido kandi ahawe izi nshingano mu gihe yitegura gutaramira i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025.
