Mike Tyson yagiriye ibihe byiza muri RDC

October 24, 2025
by

Mike Tyson, Umukinnyi w’icyamamare mu iteramakofe ku isi ubifatanya no gukina filime,  yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kugaruka mu gihugu cya gakondo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mike Tyson uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kinshasa Kuwa 18 Ukwakira 2025, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 50 icyo guhugu kimaze cyakiriye umukino w’iteramakofe uzwi cyane ku isi uzwi nka ‘Rumble in the Jungle’.

Mike Tyson avuga ko yanyuzwe n’urugwiro yakiranwe, anasobanura ko yishimiye cyane kugera mu gihugu cya ba Sekuru.Yagize ati:“Kugaruka muri Congo ni nko gusubira mu rugo nari naratinze kugarukamo, naje hano Kuzirikana no guha agaciro abasokuru banjye, kumenya aho imbaraga zabo zituruka, no kwizihiza amaraso y’Afurika antemeramo”.

Umukino w’iteramakofe wa Rumble in the Jungle wakiriwe ku nshuro ya mbere muri Congo ku wa 30 Ukwakira 1974 ubwo wahuzaga ibirangirire mu mukino w’iteramakofe mu ruhando mpuzamahanga Muhammad Ali na George Foreman.

Amakuru aturuka mu bayobozi, avuga ko uru rugendo rwa Tyson rushobora kuba intangiriro y’ibikorwa byagutse byo guhuza umuco no guteza imbere isura ya Congo ku rwego rw’Isi.Mike Tyson asanzwe yitwa Michael Gerard Tyson yavukiye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba afite imyaka 59.

Bivuze ko RDC yakiriye uwo mukino afite imyaka 9 y’amavuko gusa kugeza ubu amaze gukina imikino 59 muri yo akaba amaze gutsindamo 50, akaba ari se w’abana barindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Perezida Trump agiye guhura na Xi Jinping w’u Bushinwa

Next Story

U Rwanda rwakuyeyo amaso mu biganiro byo kuzahura umubano n’u Burundi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko

Jelly Roll yaciye igikuba

Jelly Roll , Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Country yatangaje ko guca inyuma umufasha we Bunnie Xo ari byo bihe bibi yigeze agira mu
Go toTop