Jelly Roll , Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Country yatangaje ko guca inyuma umufasha we Bunnie Xo ari byo bihe bibi yigeze agira mu buzima bwe.
Jelly Roll yagize ati:”Igihe kimwe gikomeye kandi kibi cyambayeho mu buzima bwanjye , ni ubwo nacaga inyuma umugore wanjye’.
Jelly na Xo bamaranye imyaka igeze mu 9, baherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaranye, banagerageza gushyira imbaraga mu kwiyunga ko kubaka umubano wabo dore ko kugeza ubu Jelly afite imyaka 40 mu gihe umugore we afite 45 y’amavuko.
Jelly Roll na Bunnie Xo, bakoze ubukwe muri 2016 nyuma y’aho Jelly atereye ivi ari mu gitaramo mu masaha y’ijoro.
Muri 2023 , nibwo Jelly Roll na Bunnie Xo bavuguruye amasezerano y’urugo rwabo no gukomeza kwiyemeza kubana , akaba ari ibirori byabereye mu Mujyi wa Las Vegas.
Mu kiganiro Jelly Roll ntabwo yigeze agaragaza neza uwo bakoranye ibyo ndetse avuga ko kubwe bitakaba byarabayeho.
Ati:”Ndicuza cyane. Iyo inkuru yacu y’urukundo iba itaragenze gutyo. Gusa nejejwe n’abo turibo uyu munsi”. Jelly ahamya ko igihe yacaga inyuma uwo bashakanye yamukundaga ahubwo ngo bikaba byaratewe n’uburyo abo yari yasohokanye n’abo bari bari guca inyuma abo bashakanye.
Ati:”Ndimo kunywa Cocaine, nari nasohokanye n’abantu n’abo bari bari kunywa iryo tabi, (……) , “.
Muri 2018 Alyssa Deaford (Jelly Roll) , yigeze gutangaza ko yatandukanye n’uwo bashakanye Bunnie xo.