Marizamunda yibukije ingabo zirwanira ku butaka uburemere bw’inshingano zifite

October 23, 2025
by

Juvenal Marizamunda Minisitiri w’Ingabo, yagaragaje akamaro n’uburemere bw’inshingano z’ingabo zirwanira ku butaka, agaragaza ko izi ngabo ari zo zitabara mu bihe bikomeye, bityo zikaba zigomba kwimakaza ubufatanye n’imikoranire myiza.

Ibi yabivugiye mu muhango wo gusoza Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, izwi nka Land Force Commanders Symposium, yabereye i Kigali ku wa 22 Ukwakira 2025. Iyo nama yari imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda, ikaba yarabaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyo mu Bufaransa mu mwaka ushize.

Ni inama yitabiriwe n’abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka, inzobere mu bya gisirikare ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo. Yibanze ku biganiro by’ingirakamaro byashishikarije abayobozi b’ingabo ku mugabane kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikomeye by’umutekano bikibangamiye iterambere rya Afurika.

Minisitiri yagaragaje kandi umuhate wa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, kubungabunga amahoro, umutekano n’ihuzabumenyi mu buyobozi bw’ingabo.

Mu ijambo rye risoza iyo nama, Minisitiri Marizamunda yashimiye abitabiriye inama ku ruhare rwabo mu biganiro byabaye, ashimangira ko ubufatanye n’amahugurwa ahuriweho ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’amahoro n’amajyambere. Yibukije ko ibihe turimo bigoye kubera ibibazo by’umutekano byiyongera, birimo intambara, ibibazo byambukiranya imipaka, n’indi myivumbagatanyo yibasira isi. Yavuze ati:

“Muri ibi bihe, uruhare rw’ingabo zirwanira ku butaka ni ingenzi cyane. Nizo zitabara mu bihe bikomeye, zigahagarika imvururu, kandi zigashyiraho umusingi w’amahoro”. Minisitiri Marizamunda yibukije kandi ko ibiganiro byabaye byerekanye ubushake bwo kongera ubunyamwuga n’ubushobozi bw’ingabo, kugira ngo zihore ziteguye gutabara aho rukomeye.

Yashimangiye ko ubufatanye hagati y’ingabo ari bwo musingi w’amahoro arambye n’iterambere ry’ubumwe bw’Afurika.Ubwo Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yatangizaga iyi nama, yasabye ibihugu bya Afurika guharanira gukemura ibibazo by’umutekano bihura nabyo ubwabyo, aho gutegereza abandi.

Yavuze ko Afurika ikwiye kwigira no gushyira imbere ubufatanye bushingiye ku bwumvikane n’ubwubahane, kuko nta wundi mugabane uzayikemurira ibibazo. Ku munsi wa nyuma w’inama, habaye ikiganiro cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere imikoranire hagati y’ingabo muri Afurika no hanze yayo”.

Abatanze ikiganiro, barimo Brig. Gen. Patrick Karuretwa, Lt Gen (Rtd) Tukur Yusufu Buratai wahoze ari Umugaba w’Ingabo za Nigeria, Lt Gen David Kipkemboi Ketter w’u Kenya, na Maj Gen Abou Issa wa Bénin, bagarutse ku kuba nta gihugu cyahangana n’ibibazo by’umutekano kidakoranye n’ibindi.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, bagaragaje ko hakiri imbogamizi zirimo intambara z’imbere mu bihugu, amakimbirane hagati y’ibihugu, n’ubura ry’ubushake bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’ubufatanye.

Basabye ko ibihugu bya Afurika byongera ubushake n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’umutekano bitabiciye ku ruhande.Nyuma yo gusoza inama, abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wari umwanya wo kwibuka no kwibutsa akamaro ko kubungabunga amahoro n’ubumwe, nk’isomo rikomeye ku bayobozi b’ingabo n’abanyapolitiki bo ku mugabane wa Afurika.

Mu ncamake, inama mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka yabereye i Kigali yabaye urubuga rw’ingirakamaro rwo kungurana ibitekerezo no gushimangira ko ubufatanye, imikoranire, n’ubunyamwuga ari byo bizafasha Afurika kubaka amahoro arambye n’iterambere ryuzuye.

Minisitiri Marizamunda yasigiye ingabo ubutumwa bukomeye bwo kumva neza uburemere bw’inshingano zazo, kuko ari zo zifite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’amahoro n’umutekano w’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kayonga Gatesi wamamaye muri ‘Maya’ ari guhatanira igihembo gikomeye

Next Story

Isabukuru nziza Afande ! Ubutumwa bwa Gen Muhoozi kuri Perezida Kagame

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko

Jelly Roll yaciye igikuba

Jelly Roll , Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Country yatangaje ko guca inyuma umufasha we Bunnie Xo ari byo bihe bibi yigeze agira mu
Go toTop