Lionel Messi yongereye amasezerano muri Inter Miami

October 23, 2025
by

Lionel Messi yasinyiye ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika , amasezerano azamugeza muri 2028 akuraho ibihuba byo gusubira muri FC Barcelona no guhagarika ruhago.

Ni amakuru yatangiye kuvugwa guhera mu cyumweru gishize , bamwe aho bamwe bemezaga yamaze gusinya mu magambo hasigaye gushyira umukono ku masezerano.

Lionel Messi yageze muri Inter Miami muri 2023 yitwara neza kugeza ubwo abafana bamukunze , ndetse n’ubuyobozi bwa Inter Miami yo muri Amerika bukemera gukomezanya na we.

Iby’ayo masezerano kandi byashyize iherezo kuyandi makuru yavugaga ko ashobora gusezera ruhago vuba nk’uko byari bimaze igihe bivugwa ariko ntibyemezwe na nyiri ubwite.

Kugeza ubu amakuru ahari ni uko Lionel Messi agiye gukomeza kugaragara muri Shampiyona ya Major League Soccer kugeza muri 2028 bivuze ko yasinye imyaka igera muri 3.

Iby’uko yasinye kandi byemejwe n’ubuyobozi bwa MLS bwagaragaje ko inzira zose ziganisha mu kugumisha muri iyo kipe zarangiye.

Lionel Messi yasinyiye ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika , amasezerano azamugeza muri 2028 akuraho ibihuba byo gusubira muri FC Barcelona no guhagarika ruhago.

Lionel Messi ni umukinnyi w’imyaka 38 y’amavuko akaba akomoka mu Gihugu cya Argentine , ndetse mu rugendo rwe rwa ruhago akaba amaze gutsinda ibitego 46 mu makipe yose yanyuzemo , ibintu byamugize umukinnyi w’ibihe byose ku Isi.

Lionel Messi, yatwaye UEFA Champions League 4, atwara ibikombe by’Isi 3, Lionel Messi ywatwaye ibikombe bya La Liga 10, ibya Copa Del Rey 7. Haba ku giti cye no ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu Lionel Messi yatwaye ibikombe bitandukanye byakomeje kumushyira ku mwanya wa mbere muri ruhago.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore yishe abana be abajugunya mu mugezi

Next Story

Ihuriro rya AFC/M23 ryahakanye kohereza intumwa mu Burundi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko

Jelly Roll yaciye igikuba

Jelly Roll , Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Country yatangaje ko guca inyuma umufasha we Bunnie Xo ari byo bihe bibi yigeze agira mu
Go toTop