Arsenal, FC Barcelona na PSG zatanze isomo rya ruhago

October 22, 2025
by

Ikipe ya Arsenal, FC Barcelona na Paris Saint-Germain zanyagiye amakipe mu mikino yo ku munsi wa gatatu wa UEFA Champions League ya 2025/2026. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025 ni bwo iyi mikino yakinwe Saa tatu z’ijoro kuri Emirates Stadium aho Arsenal yari yakiriye Atletico Madrid yo muri Espagne.

Umukino watangiye ikipe ya Arsenal iri hejuru cyane, ndetse ku munota wa 5 gusa yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti ryarekuwe na Eberech Eze, ubundi myugariro wa Atletico Madrid atezeho ukuguru umupira ukubita igiti cy’izamu. Arsenal yakomeje gusatira ariko kubona inzira y’umupira ujya mu nshundura biba ikibazo.

Uko iminota yagendaga ishira, umuvuduko wa Arsenal wagabanyukaga, ari na ko Atletico Madrid nayo ibona uburyo imbere y’izamu. Julian Alvarez yarekuye ishoti rinyura hepfo y’izamu gato nyuma y’amakosa yari akozwe na David Raya. Ku munota wa 35, Gabriel Martinelli yari afunguye amazamu ku mupira yahawe na Bukayo Saka, gusa asifurwa ko yaraririye. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje aharanira gushaka uburyo yafungura amazamu. Ku munota wa 47, Julian Alvarez yarekuye ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu. Arsenal yaje gufungura amazamu ku munota wa 57 ku gitego cya Gabriel Magalhaes akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Declan Rice.

Ku munota wa 64, Gabriel Martinelli yatsinze igitego cya kabiri ahawe umupira na Myles Lewis-Skelly. Ku wa 67, Victor Gyokeres atsinda igitego cya gatatu, naho ku wa 70 atsinda icya kane ahawe umupira na Gabriel Magalhaes. Uyu mukino warangiye Arsenal inyagiye Atletico Madrid ibitego 4-0, ihita igira amanota 9.

Mu yindi mikino yakinwe, FC Barcelona yanyagiye Olympiacos 6-1, Kairat Almaty inganya na Pafos FC 0-0, Paris Saint-Germain inyagira Bayer Leverkusen ibitego 7-2, FC Copenhagen itsindwa na Borussia Dortmund 4-2, naho Newcastle United itsinda Benfica 3-0. PSV Eindhoven yatsinze Napoli ibitego 6-2, Union S.Gilloise itsindwa na Inter 4-0, naho Manchester City itsinda Villarreal ibitego 2-0.

Imikino ya UEFA Champions League izakomeza kuri uyu wa Gatatu aho umukino utegerejwe na benshi ari uwo Real Madrid izakina na Juventus. Kugeza ubu PSG ni yo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 9, inganya na Inter Milan iyikurikiye, mu gihe Arsenal iri ku mwanya wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umutoni Aline agiye kurega KNC

Next Story

Madederi yashimiye Papa Sava yamugiriye icyizere bwa mbere

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop