Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yahawe inkunga ya Miliyoni 1 Frw n’Itorero riyoborwa na Bishop Prof. Fidèle Masengo mu rwego rwo kumufasha mu burwayi bw’umugore we.
Uramutse ukurikira ibitangazamakuru bitandukanye, ntabwo wabura kuba uzi ko Theo Bosebabireba afite ikibazo gikomeye cy’uburwayi bw’umugore we, Mushimyimana Marie Chantal, urwaye impyiko kuva mu Ugushyingo 2024. Uyu mugore amaze igihe akorerwa dialyse inshuro eshatu mu cyumweru kugeza magingo aya.
Ubusanzwe Dialysis ni uburyo bwo gusukura amaraso iyo impyiko z’umuntu zitagikora neza. Mu buryo busanzwe, impyiko zikora akazi ko gukura imyanda mu maraso, kugenzura urugero rw’amazi n’imyunyu mu mubiri ndetse no gukora imisemburo ifasha umubiri gukora neza. Iyo impyiko zananiwe gukora, amaraso yuzuramo imyanda, bityo hakifashishwa “dialysis” nk’impyiko z’inyuma kugira ngo iyo myanda ikurwemo, bigatume umuntu akomeza kubaho.
Umugore wa Theo Bosebabireba ubu ni bwo buryo bumufasha kubaho, kandi bwishyurwa ijana ku ijana kuko butitabirwa na mituweli. Ariko, aramutse ahawe impyiko nshya, yasubira mu buzima busanzwe. Kugeza ubu, umuntu uzamuha impyiko yamaze kuboneka, hategerejwe ko ayishyirwamo.
Mu minsi yashize, Theo Bosebabireba yavuze ko buri kwezi yishyura amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw) mu rwego rwo kubona serivisi zose zirimo na “dialyse.” Yavuze ko ibi bimushyira mu madeni cyangwa bikamusaba gusaba ubufasha bw’abantu kugira ngo akomeze kwivuza umugore we.
Iyi ni yo mpamvu itorero CityLight Foursquare Church, riyoborwa na Bishop Prof. Fidèle Masengo rikorera i Kimironko, ryamuhaye inkunga ya Miliyoni 1 Frw mu rwego rwo kumufasha muri ibi bihe bikomeye. Iki gitekerezo cyaturutse ku mugore wa Bishop Masengo, Pastor Solange Masengo, ari na we watangije igikorwa, itorero ryose ricyakirana yombi.
Nyuma yo guhabwa aya mafaranga, Theo Bosebabireba yashimiye iri torero avuga ati: “Ndashimira iri torero, ndatekereza ko kuva izi nkuru zagiriye hanze ari ryo torero rya mbere mpagazemo mu mpere Imana amashyi kuba ari hano ntangiriye. Ntabwo ari ubwa mbere nza hano, nta nubwo ari ubwa kabiri.”
Yongeyeho ko yari asanzwe azi ko iri torero rimukunda, ariko atari azi ko ryamutekerezaho kuri uru rwego. Ati: “Iri ni itorero nsanzwe nzi ko munkunda ariko ntabwo nari nzi ko muzantekerezaho kuri uru rwego. Mbishimiye Imana ndi imbere yanyu. Nshiye mu bintu bikomeye kugera ku rwego mwabonye, ariko ubu nejejwe no kuba abantu baratekereje bataranamvugishije bakampamagara bangirira neza. Imana ibahe umugisha.”
Iyi nkunga y’itorero ryitwa CityLight Foursquare Church yagaragaje uburyo ubufatanye n’urukundo mu bakristo bishobora kuba inkunga ikomeye mu bihe bikomeye by’ubuzima.