Spice Diana umwe mu bahanzikazi bo muri Uganda, yababajwe n’abamushinja guhimba inkuru y’uko yatewe amabuye, nyamara ngo yashakaga kwamamara, akavuga ko ibyo biva ku rwango bamwe bamufitiye.
Inkuru y’uko uyu muhanzikazi yatewe amabuye yamenyekanye mu cyumweru gishize ubwo Spice Diana ubwe yashyiraga amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka ye yangiritse bitewe n’umugabo yavugaga ko atigeze amenya, wari uri kuri moto wayiteraga amabuye n’amatafari ubwo yari mu nzira ataha iwe i Makindye avuye mu bitaramo.
Nubwo ari uko bimeze, hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda bibasiye uyu muhanzikazi bamushinja kuba ari we wateguye icyo gikorwa kugira ngo avugwe cyane mu itangazamakuru.
Ku ruhande rwa Spice Diana, we agaya cyane abarimo gutiza umurindi ibyo bihuha, avuga ko bituruka ku rwango rw’abafana b’abahanzi bahanganye na we.
Yagize ati: “Nabonye amagambo yuzuyemo urwango agaruka ku byambayeho. Abantu batekereza ko buri kintu cyose kivugwa kubera uburiganya bwo gushaka kwamamara, kugeza ubwo umuntu yahimba ikintu gikomeye nk’icyo. Imana ibabarire abafite iyo myumvire.”
Spice yongeyeho ko atigeze acibwa intege n’ayo magambo, ahubwo ashima Imana kuba akiri muzima kandi nta gikomere byamusigiye.
Icyakora inshuti, abanyamuryango hamwe n’abakunzi be banyuze ku mbuga nkoranyambaga bamuha ubutumwa bumukomeza, bamwibutsa ko bamushyigikiye ndetse banamagana ibyo bitero by’abagizi banabi.
Spice Diana ari mu bahanzikazi bakiri bato muri Uganda ariko bakunzwe cyane. Akunze guhangana na Sheebah Karungi bitewe n’uburyo bahora baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru ndetse no mu bihangano byabo.