Umubyeyi w’umwana wafashijwe na Tylor Swift yamuvuze imyato

October 21, 2025
by

Inkunga ya Taylor Swift ingana 145,213,500 Rwf yahinduye ubuzima bw’umwana w’umukobwa urwaye kanseri aho nyina w’uwo mwana avuga ko ayo mafaranga yaje atunguranye kuko Taylor atigeze abiteguze uwo muryango.

Umugore witwa Katelynn Smoot, nyina wa w’umwana witwa Lilah wagaragayeho uburwayi bwa Kanseri y’ubwonko idasanzwe yavuze ko iyo nkunga bahawe na Taylor Swif yaje itunguranye kandi ikaba idasanzwe kuko ngo yabahaye kongera guhumeka no gutekereza neza.

Katelynn Smoot yagaragaje ko umunsi umwe ubwo umugabo we yarari kugenzura (Refresh) konti yabo basabiragaho ubufasha kuri  GoFundMe, yaje gutungurwa no kubona amafaranga menshi aturutse kuri Taylor Swift, akaba ari amafaranga yaje nk’impano kuri bo.

Nyuma y’aho no kugeza ubu ngo ntabwo Taylor Swift yari yabegera ngo ababwire ko yabikoze abikuye ku mutima kubera gushaka gufasha umwana cyangwa se niba yaba yarabitewe n’indi mpamvu itandukanye.

Ku rundi ruhande Smoot yavuze ko yahisemo kubitangaza kugira ngo agaragaze urugero rwiza rw’uburyo Taylor ari umuntu ufite umutima mwiza wo gufasha no kwitangira abababaye.

Smoot yatangaje ko ayo mafaranga yaje , nyuma y’iminsi we n’umugabo we baganira ku buryo bazongera kubonera amafaranga bikabayobera kuko ngo ayo bari bafite yari amaze kubashirana.

Smoot Katelynn, ubwe akaba ngo asanzwe ari umufana ukomeye wa Taylor Swift aho yavuze ko yigeze no gutekereza kwita umukobwa we Lilah izina Willow kubera indirimbo ya Taylor yitwa utyo.

Katelynn agaragaza ko kubwe ngo Umuzingo ‘Album’ wa Taylor Swift yise ngo ‘The Life of a Showgirl’ 2025, utagarukiye gusa mu kuririmba ahubwo yabishyize no mu bikorwa.

The Life of a Showgirl ni umuzingo wa 13 wa Taylor Swift yashyize hanze ku wa 03 Ukwakira 2025 binyuze muri Republic Records. Ni umuzingo watunganyijwe n’abarimo Max Martin na  Shellback mu gihe Swift yari mu bitaramo bizenguruka Isi yise ‘European leg of the Eras Tour in 2024’.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Perezida ushaje cyane muri Afurika yongereye gutorerwa kuyobora Cameroon

Next Story

MU MAFOTO: Perezida Museveni yacecekesheje abavugaga ko arembye asezeranya iterambere abatuye i Obongi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop