Perezid awa Gasogi United KNC yasabye RIB kwerekana ibisambo’ muri ruhago y’u Rwanda

October 21, 2025
by

Kakoza Nkuliza Charles, mu mujinya mwinshi yagaragaje ko igihe kigeze ngo akarengane mu mupira w’u Rwanda gaterwa n’imisifurire mibi gacike, asaba RIB kwerekana bamwe yise ibisambo.

Ibi yatangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio/TV1 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, nyuma y’uko Gasogi United iherutse kunganya na Bugesera FC 0-0.

KNC yavuze ko umukino utagenze neza kuko abasifuzi batakoze akazi kabo, asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kwinjira mu mupira w’amaguru rukarwanya akarengane na ruswa. Ati:

“Uko RIB itwereka biriya bisambo biba byakoze amakosa, bakatweretse na bariya bica umupira, byaba byiza kurushaho. Ibi kandi ntabwo byaba ari ukwivanga mu mupira w’amaguru.”

Muri iki kiganiro hagaragajwe ubutumwa bugufi bushobora kuba ari ubw’umwe mu basifuzi bashakaga kugurisha imikino. Bumwe bugira buti: “Mwaramutse, ahantu hari gahunda hano mu Rwanda ni Gasogi na Bugesera. Gutsinda kwa Gasogi bizaba bikubiye neza.

Andi makuru ntayaguha nimugoroba.” Ubundi butumwa bugaragaza abantu babiri baganira, umwe aseka agira ati: “Umukino nawishe kuko uriya musifuzi yahoze anyandikira.” Undi aramusubiza ati: “Nukuri wawishe. Hari umuntu nzi ukomeye bet igiye kurya nka miliyoni 20 Frw.”

KNC yavuze ko ibyo ari ibimenyetso bikwiriye kwifashishwa na FERWAFA, kugira ngo bamwe bagakurikiranwa. Ati: “Ese FERWAFA mwananiwe no gushingira kuri ibi bimenyetso ngo mutwereke aba bantu? Njye nabihombeyemo, maze kwamburwa intsinzi kabiri kose.”

Mu mujinya mwinshi, KNC yihanangirije abasifuzi n’abayobozi b’inzego za siporo zitandukanye. Ati: “Mbivuze mbibwira umuntu witwa Ambroise [Hakizimana] na Louis [Hakizimana] n’abasifuzi be, nkabibwira Shema Fabrice. Perezida wa FERWAFA, nkanabibwira Hadji Mudaheranwa, umuyobozi wa League. Mbure imfura yanjye ntabwo tuzakomeza guceceka.”

Yakomeje avuga ko akarengane kari hose kandi ko atazemera ko abakora ibibi bakomeza kumunga ibyishimo by’abantu. Ati: “Ntabwo twahagarara ngo turebere abo bakora ibibi bangiza dushyiramo umwanya wacu, buri kimwe cyose n’amarangamutima yacu. Ntabwo bizakunda kandi muzabibona. Ibi birarambiranye, muzareba ikizakurikiraho.”

KNC avuga ko yatakaje amanota ku mikino irimo uwa Rayon Sports n’uwa Rutsiro FC kubera imisifurire mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abanyarwanda 277 batashye mu Rwababyaye, U Rwanda rwakiriye abandi

Next Story

Al-Merrikh yasabye gukina muri Rwanda Premier League

Latest from Imikino

Go toTop