North West wabyawe na Kanye West na Kim Kardashian akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kwishyushanya ku maso ndetse akanagaragara mu buryo budasanzwe.
Ni mu mashusho hashyizwe hanze, North West w’imyaka 12 y’amavuko arimo kwitwara nk’uwamaze gufata umwanzuro wo kujya mu buhanzi busanzwemo Se cyangwa mu mideri isanzwemo nyina.
Muri ayo mashusho, North West, yagaragaye yashyize imitako mu menyo, yogoshe ingohe ndetse yambaye n’imitako myinshi mu ijosi nk’uko abahanzi baririmba injyana ya Hip Hop by’umwihariko muri Amerika basanzwe bitwara.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na TikTok irimo kwigarurira urubyiruko cyane, North West, yagaragaje ko imwe muri iyo mitako nibyo yishyizeho atari ibyanyabyo ahubwo ko ari ibya ‘Fake’ , gusa bisiga mu rujujo abamubonye.
Muri ayo mashusho kandi North West yari kumwe n’abagaragaye nk’inshuti ze dore ko baganiraga ibisanzwe. Munsi y’ijisho North yahashyize Tattoo y’inyenyeri (2), ndetse n’ingohe arazogosha.
Mu mwaka washize North West yari yajyanye na nyina mu biruhuko mu Gihugu cy’Ubutaliyani.
Bamwe banenze Kim Karadashian wamereye umwana we kwitwara muri ubwo buryo aho umwe mu bakoresha X yagize ati:”Ni gute umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yemererwa kwambara ibi bintu?. Ese Kim ntabwo azi uburyo bwiza bwo kuba umubyeyi”.
Undi yagize ati:’Kuki North arimo kugaragara nk’uwamaza gukura ngo yigenge ? Kugira imyaka 12 kuri North ubanza ari ubusazi kuri njye”.
Undi ati:”North West na Beyonce ndabona ari bamwe hashingiwe ku kuntu bambara n’uko bitwara by’umwihariko iyo bari mu ruhame”.
Kim Kardashian aherutse kugaragaza ko gufatanya na Kanye West kurera abana ari ibintu bigoye kuko Kanye ngo nta kimuvaho mu busanzwe.






