Nyuma y’amakuru yavugaga ko Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni arembye, nk’uko umuhungu we yabitangaje, yongeye kugaragara mu ruhame asezeranya abatuye mu Karere ka Obombi ko agiye kubaha umuhanda n’umuriro w’amashanyarazi.
Ibyo yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025, aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’Umukandida w’Ishyaka rya NRM mu matora ya 2026, yagejeje ijambo ku bihumbi by’abayoboke b’ishyaka rye bari bateraniye ku kibuga cya Lionga mu karere ka Obongi, atangaza ko Leta yamaze kubona amafaranga yo kugeza umuriro w’amashanyarazi muri ako karere no gutangira kubaha Kaburimbo.
Mu ijambo rye Perezida Yoweri Kaguta yagize ati:” Dufite imyenda ibiri kuri Obongi, iya mbere ni ideni ry’umuriro w’amashanyarazi. Amafaranga yo kuwugeza hano yamaze kuboneka kandi tuzayakoresha dukoresheje inguzanyo ya Banki y’Isi”.
Yongeyeho ati:“Ubu bari mu bikorwa byo gushaka kompanyi izakora uwo mushinga. Ibyo bivuze ko uwo mwenda wishyuwe kuko amafaranga ahari”.
Museveni yavuze ko Akarere ka Obongi na Buvuma ari byo bice byo nyine muri Uganda bitarageramo umuriro w’amashanyarazi, ariko yizeza ko icyo kibazo kizakemuka vuba.
Yavuze ko kandi imirimo yo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi izatangira mbere y’uko uyu mwaka w’Ingengo y’Imari urangira, ikaba ari intambwe ikomeye mu kongerera abaturage amahirwe yo kubona umuriro.
Perezida Museveni kandi yanasobanuye ko hari imihanda igomba kuzubakwa irimo uwa Noko na Obongi, Adjumani na Owafa, Lubala na Kurikiringa ureshya na kilometero 132, n’undi uhuza Goli na Panyimur, Pakwach na Rhinocamp na Obongi bikaba bizateza imbere ubukerarugendo mu gace k’uruzi rwa Nili.
Museveni ati:”Iyi mihanda yose izubakwa kandi Obongi ntizongera kuba ahantu hatagerwamo”.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza muri Uganda aho ahanganye n’abarimo Bobi Wine na we ufite abamushyigikiye batari bake biganjemo urubyiruko rwari rusanzwe rumufana mu muziki.
Umuhungu wa Museveni Gen Muhoozi yari yahaye gasopo, Abanyakenya batangije intambara y’amagambo kuri Perezid awa Uganda bavuga ko arembye cyane bamwe ntibanatinye kuvuga ko yapfuye.










