Indege ya Air China yayakoze impanuka igitaraganya kubera battery y’umugenzi yahiye

October 21, 2025
by

Indege ya sosiyete ya Air China y’u Bushinwa yaguye igitaraganya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Shanghai kubera battery y’umugenzi yahiriye mu gikapu.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbas A321 yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Hangzhou mu Bushinwa tariki ya 18 Ukwakira 2025, yerekeza muri Incheon muri Koreya y’Epfo.

Ubwo yari imaze gukora urugendo rw’iminota hafi 20, igikapu gito cyari kimanitse mu mwanya wo hejuru y’abagenzi cyagurumanye, umupilote ahita afata umwanzuro wo kuyigusha muri Shanghai.

Igera kuri iki kibuga cy’indege, Air China yahise ishaka indi ndege ikomezanya abagenzi muri Koreya y’Epfo.

Air China yatangaje ko uyu muriro watewe na battery yahiriye muri iki gikapu, kandi ko abakozi bo muri iyi ndege bahise bakemura iki kibazo, nta muntu n’umwe wakomeretse.

Sosiyete z’Abarabu zimwe na zimwe zabujije abagenzi gukoresha ‘power bank’ mu gihe bari mu ndege, mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora guterwa no kwiturikana kwayo. Izi sosiyete zanasabye abagenzi kujya bitwaza ‘power bank’ imwe gusa kandi ntibayibike mu myanya yo hejuru y’ibyicaro byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Evode Uwizeyimana mu basenateri bagiye kurangiza manda

Next Story

Cristiano Ronaldo Jr yahamagawe mu ikipe y’Igihugu

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop