Cristiano Ronaldo Jr yahamagawe mu ikipe y’Igihugu

October 21, 2025
by

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo bwa mbere yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 16 y’amavuko.

Cristiano Ronaldo Jr , usanzwe yambara numero 7 kimwe na Se, na we agiye gukabya inzozi z’umubyeyi we, dore ko yakomeje kujya agaragaza ku mwitaho mu buryo bwose haba mu myitozo ndetse nomu bindi.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal y’abato, yashyize Cristiano Ronaldo w’imyaka 14 y’amavuko ku rutonde rw’abakinnyi 22 azifashisha mu mikino ya Federation Cup izabera mu Gihugu cya Turukiya guhera ku ya 30 Ukwakira kugeza tariki 04 Ugushyingo 2025.

Muri iyo mikino , Portugal y’abatarengeje imyaka 16 y’amavuko , izahangana n’andi makipe arimo Turukiya , Wales, n’ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza bakinire ahitwa Emirhan Sports Center mu Mujyi wa Antalya uherereye muri icyo Gihugu.

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, avuye mu ikipe y’Igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 15 y’amavuko aho yakinnye imikino 4 agatsinda ibitego 2, ubwo bari mu irushanwa rya May Development Tournament.

Ni umwana kandi wagiye ahangwa amaso na Al Nassr Academy akinira mu ikipe y’abatarengeje imyaka 15/16, ndetse ngo gushyirwa mu ikipe y’Igihugu akaba ari ikizamini cyiza ku batoza be.

Benshi bavuga ko ubusanzwe uyu mwana adakunda gukina umupira w’amaguru ahubwo ko abikora kubera ko Se ma we abikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Indege ya Air China yayakoze impanuka igitaraganya kubera battery y’umugenzi yahiye

Next Story

Ngaya amakosa udakwiriye gukora mu gihe ushaka ko abandi bakubaha

Latest from Imyidagaduro

Go toTop