Abanyarwanda 277 batashye mu Rwababyaye, U Rwanda rwakiriye abandi

October 21, 2025
by

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 277 bagizwe n’imiryango 94 bari barahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1994.

Aba Banyarwanda batahutse biganjemo abana, aho 177 ari bo, abagore ni 75 naho abagabo ni 25.Bamwe bavuze ko batinda gutaha kubera ko bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wababwiraga ko nibagera mu Rwanda bazagirirwa nabi.

Bavuga kandi ko ubuzima bari babayemo muri Congo bwari bubi, harimo ibibazo by’ibibatunga n’ihohoterwa rikorerwa abagore, barafatwa ku ngufu. Umwe muri bo yagize ati:

 

“Batubwiraga ko abantu batashye badafite umutekano, batabaho, ubwo tugahora gutyo ndetse no kuva mu bandi bikaba bigoye kugira ngo ushobore kuba wagera kure yabo, ubone abaguha amakuru nyayo”.

Undi yagize ati:“Amagambo y’abantu aca intege ngo dore urashaje waje uri umukobwa usaziye muri Congo. Ese urwo Rwanda urarujyamo, mbega u Rwanda turumva nta kigenda, shobora ugume hano muri Congo, ibyo bikansha intege. Imihangayiko twarimo ni myinshi, hari abafatwaga ku ngufu, ntibatinyaga n’abakecuru, imirire mibi, ni byinshi cyane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wabakiriye, yabahumurije ababwira ko icyabirukansaga batazongera guhura nacyo kandi bagiye guhabwa serivisi zibasubiza mu buzima busanzwe. Ati:

“Amafaranga babarira buri muryango, umuntu mukuru ahabwa amadolari 188 buri umwe, umwana uri munsi muto akabarirwa amadolari 113, kuri yo hari n’andi yiyongeraho 45 y’ibiribwa bizabatunga mu gihe cy’amezi 3, baba bafite icyo batangiriraho kandi ayo mafaranga n’ubusanzwe n’abandi Banyarwanda ntibakoresha arenze ayo iyo bari gutangira ubuzima”.

Yakomeje asobanura ko hari n’izindi gahunda nka VUP bakora imirimo y’amaboko bagahembwa kimwe n’amafaranga agurizwa abafite ubushobozi n’ubushake bwo gukora.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uwayoboye u Bufaransa yamaze gushyirwa mu gihome

Next Story

Perezid awa Gasogi United KNC yasabye RIB kwerekana ibisambo’ muri ruhago y’u Rwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko

Jelly Roll yaciye igikuba

Jelly Roll , Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Country yatangaje ko guca inyuma umufasha we Bunnie Xo ari byo bihe bibi yigeze agira mu
Go toTop