Korali Ingabo z’umwami yibukije Abakirisitu ko ‘Imana ikora’ – VIDEO

October 20, 2025
by

Korali yitwa Ingabo z’Umwami yo mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ku Itorero rya Hesha, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Imana irakora’, igaruka ku butumwa bwibutsa abantu ko Imana iriho kandi ko ikora igafasha abayizera.

Ni amashusho yasohowe na Korali Ingabo z’Umwami kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025 ndetse akaba yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana muri rusange nk’uko byagaragariye ku mbuga nkoranyambaga yashyizweho.

Umwe mu baririmbyi ba Korali Ingabo z’Umwami, yabwiye umunsi.com/ ko impamvu nyamukuru yatumye bandika iyi ndirimbo bakayisohora kwari ukugira ngo bibutse abantu ko Imana ikora no mu bihe bigoye.

Yagize ati:”Iyi ndirimno twayanditse tugambiriye gutanga ubutumwa bwiza ku bantu ariko tugamije kubibutsa ko Imana ikora kandi ko nta kibasha kuyinanira  ko yumva bityo tukabibutsa no mu bihe bib kimwe no mu byiza bakwiriye gushimira Imana”.

Ubusanzwe Korali Ingabo z’Umwami, imaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ziheze muri 2 zirimo iyo yise Turagushima imaze igihe kingana n’Amezi 2 kuri YouTube , hakaba iyo bise Zakayo imaze igihe kingana n’Ukwezi kumwe na Imana irakora yari imaze amasaha 12 isohotse ubwo twakoraga iyi nkuru.

Abagize Korali Ingabo z’Umwami bavuga ko bafite gahunda yo gukomeza gukora indirimbo zigisha abantu b’Imana gukomeza kubaho basenga kandi bitegura isaha yayo nk’uko babyemereye umunsi.com/.

Korali Ingabo z’Umwami ibarizwa muri ‘North West Rwand’, Intara y’Ivugabutumwa ya Hesha ,Itorero rya Hesha.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMANA IRAKORA’ YA KORALI INGABO Z’UMWAMI YO KU ITORERO RYA HESHA.

Umwana muto uri mu bagize Korali Ingabo z’Umwami.
Abagize Korali Ingabo z’Umwami bambariye gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Bagaragaje ko bafite ibikorwa bazashyira hanze mu bihe bikurikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubushinwa : Indege yarenze umuhanda yica abantu babiri

Next Story

Minisitiri wo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko adashaka kubona Nigeria mu gikombe cy’Isi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko

Jelly Roll yaciye igikuba

Jelly Roll , Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Country yatangaje ko guca inyuma umufasha we Bunnie Xo ari byo bihe bibi yigeze agira mu
Go toTop