Pyramids FC yo mu Misiri yaherukaga i Kigali itsinda APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ishobora kuhagaruka.
Ku munsi wo Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025 ni bwo ikipe ya Pyramids FC izakirwa na Ethiopia Medhin yo muri Ethiopia mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League ya 2025/2026.
Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bahamya ko byaba ari amahirwe mabi mu gihe Pyramids yagaruka i Kigali kuhakinira by’umwihariko bagaragaza ko bamwe mu bakinnyi bayo barimo na Fiston Mayele watsinze ibitego bibiri APR FC yamaze kumenyera ikibuga.
Kugeza ubu amakuru ahamya ko uyu mukino ushobora kuzabera muri Stade Amahoro dore ko muri Ethiopia nta Stade bafite zemerewe kwakira iyi mikino.
Ethiopia Medhin yageze mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Mlandege yo muri Zanzibar ku giteranyo cy’ibitego 4 kuri 3 mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Pyramids FC yo yahageze nyuma yo gusezerera APR FC ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

Iyi kipe yo mu Misiri yaherukaga i Kigali n’ubundi yakiriwe n’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu mu mukino ubanza kuri Kigali Pele Stadium wakinwe tariki ya mbere Ukwakira.
Ni inshuro ya Kane izaba ihaje dore ko mu myaka itatu yikurikiranya imaze guhura na APR FC.



