DRC: Uwari urwaye Ebola yasezerewe mu Bitaro

October 20, 2025
by

OMS yatangaje ko umurwayi wa nyuma wa Ebola yasezerewe mu bitaro bihereye mu Ntara ya Kasai iri mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yagaragaje ko nyuma yo gusezererwa k’uwo murwayi, nihashira iminsi 42 nta wundi urwaye Ebola ugaragara ari bwo bizatangazwa ko icyo gihugu cyatsinze icyo cyorezo.

Abantu 64 ni bo banduye Ebola ihitana 45, kuva byatangazwa ko DRC yugarijwe nayo ku wa 4 Nzeri uyu mwaka, nk’uko itangazo rya OMS ryo ku wa 19 Ukwakira 2025 ribigaragaza. Umuyobozi wa OMS ushinzwe Afurika, Dr. Mohamed Janabi, yavuze ko gukira k’uwo murwayi ari insinzi ikomeye kuva icyorezo cyatangira mu byumweru bitatu bishize.

Ibyo kandi bibaye ku nshuro ya 16 icyorezo cya Ebola cyugariza DRC nyuma y’uko abarwayi bayo babonetse mu duce twa Bulape na Mweka mu Ntara ya Kasai. Kuva icyo gihe, OMS yabaruye abantu 53 banduye, byemezwa ko n’abandi 11 bakekwaho kuba baranduye, ndetse abo barwayi bagaragaje ibimenyetso bya Ebola birimo umuriro mwinshi, kuruka, guhitwa no kuva amaraso.

Icyorezo cya Ebola cyamenyekanye bwa mbere mu 1976 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Gukumira no Kurwanya Indwara (USCDC) kibitangaza, ndetse 90% by’abayirwaye icyo gihe bayitabye Imana.

Icyo cyorezo cyakomeje gukwirakwira no mu Burengerazuba bw’Afurika hagati ya 2014 na 2016 aho abantu 28.600 bacyanduye, gihitana 11.325. Icyo gihe kandi cyageze no i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki cyorezo cyagiye kibasira DRC mu myaka itandukanye nka 2022, 2021, 2020, 2018 na 2017, aho cyahitanye abarenga ibihumbi. Gusezererwa k’uwo murwayi wa nyuma ni intambwe ikomeye igaragaza ko iki gihugu kiri mu nzira yo gutsinda iki cyorezo gikunze kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu n’ubukungu bw’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rutsiro: Abaturage bitwikiriye ijoro bajya kwiba amabuye y’agaciro 3 bahasiga ubuzima

Next Story

Ikipe ya Maroc yabaye iya kabiri mu mateka yegukana igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop