M23 n’umutwe wa Wazalendo ushyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri mu mirwano ikomeye muri santere ya Nyabiondo, iherereye muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Santere ya Nyabiondo ni kamwe mu duce dufite agaciro gakomeye muri Masisi kuko iherereye ku marembo ya Walikale. AFC/M23 yayifashe tariki ya 9 Werurwe 2025 iyambuye imitwe yitwaje intwaro irimo APCLS na NDC-R.
Mu masaha ya saa Saba z’ijoro ryo ku wa 19 rishyira uwa 20 Ukwakira, imitwe ya Wazalendo yagabye igitero gikomeye kuri AFC/M23 muri Nyabiondo, bituma hatangira imirwano ikaze. Urusaku rw’imbunda nini n’intoya rwatumye abaturage batuye muri iyi santere bagira ubwoba bukabije, baguma mu ngo zabo.
Imitwe ya Wazalendo ifite intego yo kwisubiza iyi santere yambuwe mu mezi arindwi ashize, kugira ngo iyifashishe mu kubaka urukuta rwo gukumira AFC/M23 kwagura ibirindiro byayo mu bice bya Walikale.
Imirwano ikomeje mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gihe AFC/M23 na Leta ya RDC ishyigikira Wazalendo, byemeranyije kubahiriza agahenge no gushyiraho urwego ruhuriweho rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
Iyo atari Wazalendo igabye ibitero kuri AFC/M23, ingabo za Leta ya RDC ni zo zibyikorera, zivuga ko intego ari ugufunga inzira abarwanyi ba AFC/M23 bashobora kunyuramo kugira ngo batagura ibirindiro byabo.
Ku mugoroba wa tariki ya 18 Ukwakira, indege z’ingabo za RDC zarashe ku birindiro bya AFC/M23 muri Mpeti na Buhaya muri Walikale.
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye icyo gitero, yibutsa ko Leta ya RDC iri kurenga ku masezerano impande zombi zagiranye ubwo zari i Doha muri Qatar, agaragaza ko ibyo bikorwa bishobora gukurura indi mirwano ikaze mu bice byinshi bya Kivu.
