Eddy Kenzo, ufite byinshi asangiye na Bobi Wine kubera urugendo rw’umuziki banyuranyemo, yagaragaje ko akimukunda kandi ko uretse Politike nta kindi bapfa.
Edrisah Kenzo Musuuzah wamamaye nka Eddy Kenzo, yatangaje ko agikundwa na mugenzi we Bobi Wine ndetse nta kintu cyapfa kubatandukanya kubera urugendo rw’umuziki banyuranyemo.
Eddy Kenzo, watwaye ibihembo bitandukanye muri muzika ya Uganda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku rugando rw’umuziki w’Isi muri rusange, abyegukana binyuze mu bahanzi abafasha , indirimbo yagize uruhare ndetse n’ize kugiti cye.
Kugeza ubu Bobi Wine na Eddy Kenzo, bari ku mpande ebyiri zitandukanye muri Politike, aho Eddy Kenzo ashyigikiye ubutegetsi bwa Yoweli Kaguta Museveni wanamuhaye umwana mu buyobozi , naho Bobi Wine akaba ari Umukandida washinje Ishyaka riri no kwiyamamariza umwanya wa Perezida.
Uretse ibyo kuba bombi bari ku mpande ebyiri zitandukanye ndetse Eddy Kenzo akaba ari umwe mu bajyana na Museveni kwiyamamaza, Eddy yahishuye ko nta mutima mubi hagati ye na Wine ndetse amwubaha kandi ibyo bigeze gupfa akaba ari ibijyanye na Politike , ari ntaho bihuriye n’ubuvandimwe.
Eddy yagize ati:”Ndabizi neza ko Bobi Wine aracyankunda. Ikibazo gihari ni uko mfasha umukandida wanjye, Perezida Museveni. Bobi Wine natureke twenyine kuko ndabizi ko tugiye gutsinda amatora n’ikinyuranyo kinini cyane kandi azaguma abeho mu buzima bwiza nk’uko yahoze”.
Eddy Kenzo washinze Big Talent, yagiriye inama Bobi Wine yo kuva mu byo kwiyamamaza, akaguma kure ya Politike , ibintu Bobi Wine atajya akozwa.
Bobi Wine, ni umunyamategeko akaba umuhanzi, n’umunyapolitike umaze kubaka izina muri Uganda. Bobi Wine yahoze ari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda mu Karere ka Wakiso kugeza ubu akaba ari Umuyobozi w’Ishyaka rya Politike rya ‘National Unity Platform’ ari naryo yiyamamarizamo.
Bobi Wine wize amategeko, ku myaka 43 y’amavuko afite kugeza ubu , arifuza kuba Perezida wa Uganda ahigitse Yoweli Kaguta Museveni na we ukomeje ibikorwa byo kwiyamamaza.
Ku rundi ruhande Edrisah Kenzo Musuuzah wamenyekanye nka Eddy Kenzo , ni umugabo w’imyaka 35 y’amavuko akaba ari na we washize ‘Uganda National Musician Federation’ ibarizwamo abahanzi bo muri Uganda kugeza ubu ni umwe mu bashyigikiye Yoweli Kaguta Museveni usanzwe ari ku butegetsi.

