Umuhanzi Taylor Swift yatanze akayabo k’amafaranga yo gufasha umwana urwaye kanseri y’ubwonko

October 19, 2025
by

Taylor Swift wamamaye muri muzika ku Isi, yongeye kugaragaza umutima w’urukundo n’impuhwe ubwo yateraga inkunga y’amafaranga angana 145,560,000 Frw umwana w’umukobwa witwa Lilah, urwaye kanseri y’ubwonko.

Iyo nkunga yayitanze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, nyuma y’uko ku rubuga rwa Instagram hasohotse ubutumwa bugaragaza ko Lilah yifuzaga ko Swift aba inshuti ye magara.

Urukundo akunda uyu muhanzi rwatumye undi mwana urwaye kanseri yatangiye kugurisha udushumi tumeze nk’utwambarwa n’abafana ba Swift mu bitaramo bye bya Eras Tour, kugira ngo akusanye inkunga yo gufasha Lilah n’umuryango we uri mu bibazo byo kwishyura ibitaro. Indwara y’ubwonko ya Lilah yamenyekanye kuva afite amezi 18 gusa.

Swift ni we uri ku isonga mu batanze inkunga nini kuri GoFundMe, ndetse yashyizeho ubutumwa bugaragaza urukundo n’impuhwe aho yanavuze ko amukunda. Nyuma y’iyi nkuru, abakunzi ba Swift batangiye gutanga inkunga ya $13, umubare akunda cyane, mu rwego rwo kwifatanya mu gufasha uyu muryango.

Taylor Swift wamamaye muri muzika ku Isi, yongeye kugaragaza umutima w’urukundo n’impuhwe ubwo yateraga inkunga y’amafaranga angana 145,560,000 Frw umwana w’umukobwa witwa Lilah, urwaye kanseri y’ubwonko. Iyo nkunga yayitanze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, nyuma y’uko ku rubuga rwa Instagram hasohotse ubutumwa bugaragaza ko Lilah yifuzaga ko Swift aba inshuti ye magara.

Umuhanzi-kazi Taylor Swift azwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza mu ibanga. Umwaka ushize, yatanze $250,000 ku kigo cy’uburezi Operation Breakthrough giherereye i Kansas City, muri Kamena 2024 yasuye abana barwaye mu bitaro bya Florida, arabaganiriza baranifotoza.

Iyo nkunga yayitanze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, nyuma y’uko ku rubuga rwa Instagram hasohotse ubutumwa bugaragaza ko Lilah yifuzaga ko Swift aba inshuti ye magara.

Mu Ukwakira 2024, uyu muhanzikazi yatanze kandi inkunga ya $5 miliyoni yo gufasha abarokotse umuyaga wa Hurricane Milton na Helene, atabishyize ku karubanda, nk’uko yabigenje no mu gufasha Lilah.

Taylor Swift akunze kuragwa n’ibikorwa by’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gushimisha abafana itsinda Rutsiro

Next Story

Perezida Paul Kagame yakurikiye imikino ya PFL Africa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop