Perezid awa CAF yateye utwatsi ibyo guhatanira kuyobora Afurika y’Epfo

October 19, 2025
by

Patrice Motsepe , Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika yamaganye ibyari biherutswe gutangazwa ko ashaka guhatanira kuyobora Afurika y’Epfo, avuga ko icyo gihugu kidakeneye kuyoborwa n’umukire.

Ibyo bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka hari amakuru yavuze ko uwo muherwe afite gahunda yo gusimbura Perezida Cyril Ramaphosa ku buyobozi bw’Ishyaka African National Congress (ANC) ndetse no kuba Perezida wa Afurika y’Epfo.

Ari mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’inzobere mu by’itangazamakuru muri Afurika y’Epfo (SANEF), Motsepe yavuze ko nta gahunda zijyanye na politiki afite, nubwo bamwe mu bo muri ANC bifuzaga ko yayobora iryo shyaka.

Patrice Motsepe yavuze ko akiri umunyamwete mu ishyaka ryashinzwe na Nelson Mandela, ANC, ariko yemeza ko Afurika y’Epfo idakeneye kugira Perezida kuko ari umukire kuko umwanya wa Perezida ari uw’agaciro gakomeye kandi ari ingenzi cyane.      Ati:

“Nkunda abantu bavuga ko Afurika y’Epfo itagomba kugira Perezida w’umukire. Bari mu kuri rwose kuko kuba Umukuru w’Igihugu ni ibintu by’agaciro gakomeye kandi by’ingenzi cyane. Nkunda abantu babivuga gutyo.”

Yavuze ko asanga Afurika y’Epfo ifite abandi bantu bafite ubushobozi bwo kuyobora.Ati “Iki gihugu gifite abantu bakomeye tuzahitamo abayobozi beza bakiwiye. Wenda mu buryo bwanjye n’umuryango wanjye, nzatanga umusanzu runaka.”

Yashimangiye ko akunda gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere binyuze mu bucuruzi asanzwe akora no mu bikorwa by’urukundo, aho kubikora binyuze muri politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abarenga 30 baguye igihumure bareba umurambo wa Raila Odinga

Next Story

Bassirou Diomaye Faye n’Abanya-Senegal batuye mu Rwanda

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop