Perezid awa Afurika y’Epfo yaburiye Tshisekedi ko kwica Kabila bishobora gutuma ahirikwa ku butegetsi

October 19, 2025
by

Cyril Ramaphosa , Perezida wa Afurika y’Epfo yinjiye mu biganiro byo guhosha umwuka mubi hagati ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu.

Ibyo byatangajwe n’ikinyamakuru Sunday Times, Ramaphosa yabwiye Perezida Félix Tshisekedi ko gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cyahawe Kabila ari “ikosa rikomeye” rishobora no kugeza ku ihirikwa ry’ubutegetsi.

Perezida Cyril Ramaphosa, asanga kandi iri kosa rishobora kuzakurura umutekano muke n’uburakari mu gisirikare cya Congo ndetse no mu duce tugenzurwa na AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu.

Abategetsi babiri bo muri Afurika y’Epfo bahaye amakuru Sunday Time, bavuze ko Pretoria yatangajwe n’icyo cyemezo cya Kinshasa, kandi ko Tshisekedi yari yarasezeranyije Ramaphosa ko azirinda ibikorwa bishobora gusenya amahoro.

Bivugwa ko Afurika y’Epfo na Zimbabwe byatangiye ubuhuza bugamije kugabanya ubushyamirane hagati ya Tshisekedi na Kabila. Pretoria ifata Kabila, wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, nk’umwe mu bantu bakenewe mu biganiro bigamije guhosha intambara. Umwe mu badipolomate ba Afurika y’Epfo yagize ati “Agomba kuba igice cy’umuti, aho kuba ikibazo”.

Abategetsi ba Afurika y’Epfo batinya ko guha Kabila igihano cy’urupfu byatiza umurindi amacakubiri mu gisirikare cya Congo, kuko bamwe mu basirikare bakomeye bagifitanye ubucuti bukomeye nawe, bikaba byanahungabanya ibikorwa byo kubaka amahoro.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Afurika y’Epfo, Khumbudzo Ntshavheni, yemeje ko Perezida Ramaphosa “ari gukora uko ashoboye kugira ngo habe amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo no gukomeza ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Cyril Ramaphosa , Perezida wa Afurika y’Epfo yinjiye mu biganiro byo guhosha umwuka mubi hagati ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu.

Kabila yakatiwe urwo gupfa muri Nyakanga 2025 ashinjwa ubugambanyi no gushyigikira ihuriro AFC/M23 rimaze igihe rigenzura ibice bikomeye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuhungu wa Perezida Trump yavuze izina rikomeye rishaka gusenyera Se

Next Story

Arakekwaho kwica mukuru we, nawe agashaka kwiyahura

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop