Papa Léon XIV yashyize mu rwego rw’Abatagatifu abantu barindwi barimi Umupadiri wa Satani

October 19, 2025
by

Mu gitambo cya Misa gikomeye cyabereye mu mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican, Papa Léon XIV, yatangaje ko yashyize mu rwego rw’Abatagatifu abantu barindwi barimo Bartolo Longo wamenyekanye nka Padiri wa Satani.

Bartolo Longo ni Umutaliyani wabonye izuba mu 1841, avukira mu gace ka Latiano mu Majyepfo y’u Butaliyani. Yakuriye mu muryango w’Abakirisitu Gatolika, ariko nyuma y’urupfu rwa nyina atakaza ukwemera atangira no kujya kure ya Kiliziya.

Nyuma yagiye kwiga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza ya Naples, muri icyo gihe yabarizwagamo umubare munini w’abatemera Imana n’inyigisho za Gikirisitu. Ari muri iyi kaminuza, Bartolo Longo yatangiye kujya akora imigenzo ya gipagani irimo no kwambaza Satani.

Aha niho yakuye izina rya Padiri wa Satani kuko yakoraga imihango yo gusoma Misa asa n’uwigana Abapadiri, ariko abikora mu buryo bwa gipagani. Nyuma y’igihe akorera Satani, Bartolo Longo yaje guhura n’Umudapiri wo mu muryango w’Abadominikani witwa Alberto Radente wamufashije kongera gusubiza mu nzira y’ukwemera.

Bartolo Longo yaje kureka imigenzo ya gipagani ndetse ashyirwa mu balayiki, ahindura n’izina yitwa frère Rosario. Kuva icyo gihe yiyeguriye amasengesho n’ibikorwa byiza. Yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu kwamamaza Rosary.

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, uyu mugabo ari mu bo Papa Léon XIV yashyize mu rwego rw’Abatagatifu. Mu bandi bagizwe Abatagatifu harimo Peter To Rot ukomoka muri ‘Papua New Guinea’, wishwe n’Abayapani mu mpera y’intambara ya Kabiri y’Isi na Ignazio Choukrallah Maloyan, Umwepiskopi w’Umunya-Armenia wishwe mu 1915 azira kwanga guhindura idini.

Hari kandi José Gregorio Hernandez Cisneros wari umuganga wita ku bakene na Maria Carmen Elena Rendiles Martinez wavutse afite ukuboko kumwe, ariko agashinga Umuryango w’Abaja ba Yezu.

Mu gitambo cya Misa gikomeye cyabereye mu mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican, Papa Léon XIV, yatangaje ko yashyize mu rwego rw’Abatagatifu abantu barindwi barimo Bartolo Longo wamenyekanye nka Padiri wa Satani.

Undi wagizwe Umutagatifu ni Vincenza Maria Poloni, washinze Ikigo cy’Ababikira b’abagiraneza ba Verona, cyitaga ku barwayi bo mu bitaro na Maria Troncatti, wari umubikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Reka tubakumbuze kuri El Calassico Beach Chez West iwabo w’amafi ateguwe neza

Next Story

Abarimo Abayo Yvette Sandrine , Ally Soudy na Big Shalom mu bagiye guhurira muri ‘Meet and Greet’

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko

Jelly Roll yaciye igikuba

Jelly Roll , Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Country yatangaje ko guca inyuma umufasha we Bunnie Xo ari byo bihe bibi yigeze agira mu
Go toTop