“Nshaka kurongorwa n’iyo byasaba ko mba umugore wa kabiri” ! Tiwa Savage

October 19, 2025
by

Tiwa Savage Umuhanzikazi ukomeye muri Nigeria, yagarutse ku buzima bwe bw’urukundo anatangaza ko afite inyota yo gushaka umugabo, ndetse ko atazigera atinya kuba umugore wa kabiri ku mugabo w’umukene.

Tiwa Savage w’imyaka 45, uzwi cyane mu ndirimbo nka zitandukanye zirimo ; Somebody’s Son na Eminado, yavuze ko n’ubwo yakoreye amafaranga ahagije, ubu abura urukundo mu buzima bwe.

Umuhanzikazi Tiwa Savage yavuze ko yifuza kurongorwa kandi atitaye ku kuba yagira inshingano yo kuba umugore wa kabiri, ndetse yanavuze ko yigeze gutekereza kuba ‘sugar mummy’ ariko atigeze abona ko ari cyo cyamushimisha kuko icy’ingenzi ku buzima bwe ari urukundo rw’umugabo umwubaha kandi umukunda by’ukuri.

Mu magambo ye yagize ati:”Ngeze mu myaka 45 kandi ndumva nshaka kurongorwa. N’iyo naba ndi umugore wa kabiri ku mugabo w’umukene.” Yanongeyeho ati: “Nakabaye mba sugar mummy, gusa simbyifuza. Sinzi niba nzongera no guhura n’umugabo unkunda by’ukuri”.

Tiwa Savage Umuhanzikazi ukomeye muri Nigeria, yagarutse ku buzima bwe bw’urukundo anatangaza ko afite inyota yo gushaka umugabo, ndetse ko atazigera atinya kuba umugore wa kabiri ku mugabo w’umukene.

Aya magambo ye yatumye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batanga ibitekerezo bitandukanye; bamwe bamushima ku bw’icyizere afite no kutigera ahisha amarangamutima ye, abandi bakamunenga bavuga ko ibi bigaragaza guha agaciro urukundo kurusha icyubahiro cy’umugore.

Abenshi bibukiranya ko kwamamara n’amafaranga atasimbura urukundo nyakuri. Tiwa Savage yatandukanye n’umugabo we wa mbere, Tee Billz, mu 2016, ku mpamvu zirimo kutizerana mu rukundo ndetse n’akazi kuko uyu mugabo yari areberera inyungu ze mu muziki.

Tiwa Savage ni umwe mu bahanzi b’abagore bafite uruhare rukomeye mu kuzamura injyana ya Afrobeat ku rwego mpuzamahanga, aho yakoze ubufatanye n’abahanzi b’icyamamare nka Beyoncé, Brandy n’abandi benshi.

Tiwa Savage uherutse no gushyira hanze filime igaragaza ubuzima burimo n’ubw’urukundo, amaze igihe avugwa mu nkuru z’urukundo agaragaza ko ari we nyine kandi ko ashaka uwo babana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Agera kuri 50,000,000 Frw zirashorwa mu kubaka ishuri ry’ikoranabuhanga mu buhinzi

Next Story

Huye : Harakekwa amarozi nyuma yuko Moto yari iparitse ku muhanda ihiye igakongoka!

Latest from Imyidagaduro

Go toTop