advertising

Advertising

Bassirou Diomaye Faye n’Abanya-Senegal batuye mu Rwanda

October 19, 2025
1 min read

Bassirou Diomaye Faye  Perezida wa Sénégal yahuye n’Abanya-Sénégal batuye mu Rwanda hamwe n’abayobora ibigo by’ubucuruzi byo muri icyo Gihugu bihakorera.

Nk’uko ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X kuri Konti ya Perezidansi ya Sénégal bugaragaza ko ibyo biganiro byabereye i Kigali ku mugoroba w’itariki 18 Ukwakira 2025.

Muri ibyo biganiro byabaye nyuma y’uko kuri uwo munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Faye yari yabanje guhura n’abayobozi bakuru b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, baganira kuri siporo n’ubukerarugendo.

Bassirou Diomaye Faye  Perezida wa Sénégal yahuye n’Abanya-Sénégal batuye mu Rwanda hamwe n’abayobora ibigo by’ubucuruzi byo muri icyo Gihugu bihakorera.

Nanone Perezidansi ya Sénégal yavuze ko uwo muhuro wa Perezida Faye n’Abanya-Sénégal baba mu Rwanda waranzwe no kungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo gukunda igihugu. Byibanze kandi ku gushimangira uburyo abo Banya-Sénégal bari mu mahanga bagira uruhare mu gutuma icyo gihugu kimenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma y’ubwo butumwa bwashyizwe kuri X, Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonésie, Sheikh Abdul Karim Harerimana, yabutanzeho igitekerezo agaragaza uburyo Abanya-Sénégal ari abantu beza kandi bakomeye ku Bunyafurika. Ati:

“Nabanye n’Abanya-Sénégal kuva mu myaka ya 1970, mu bihugu bitandukanye bya Afurika cyane cyane mu Rwanda. Bazwiho ubuhanga, ubupfura n’impumeko y’ubumwe bwa Afurika. Iyo bari hano bumva batekanye nk’iwabo. Harahagahoraho ubucuti hagati y’Abanya-Sénégal n’Abanyarwanda hamwe n’ubumwe bwa Afurika”.

Bassirou Diomaye Faye  Perezida wa Sénégal yahuye n’Abanya-Sénégal batuye mu Rwanda hamwe n’abayobora ibigo by’ubucuruzi byo muri icyo Gihugu bihakorera.

Perezida Diomaye Faye ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva ku wa 17 Ukwakira 2025, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, n’abayobozi b’inzego zitandukanye, ndetse asura ibikorwa bitandukanye.

Uru ruzinduko rwasize hashyizwe umukono ku masezerano atanu mashya y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi, iterambere n’ubuzima.

Bassirou Diomaye Faye  Perezida wa Sénégal yahuye n’Abanya-Sénégal batuye mu Rwanda hamwe n’abayobora ibigo by’ubucuruzi byo muri icyo Gihugu bihakorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

ad

Previous Story

Perezid awa CAF yateye utwatsi ibyo guhatanira kuyobora Afurika y’Epfo

Next Story

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yakebuye abaturage bashoza imanza zo kumvisha bagenzi babo

Latest from Hanze

Go toTop