Bamwe mu bayobozi bahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu nama y’ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye umutekano wo mu karere no mu iterambere ry’ubukungu.
Ni inama yabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriwe n’abayobozi bagiye kwitabira inama zitandukanye za Banki y’Isi ziganirirwamo ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.

Abayobozi bo mu Rwanda bitabiriye iyi nama harimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf. Abahagarariye RDC barimo Minisitiri w’Ubukungu, Daniel Mukoko Samba.
Abahagarariye izindi nzego zatanze umusanzu mu biganiro by’u Rwanda na RDC ndetse na Banki y’Isi na bo bitabiriye ibi biganiro, nk’uko bigaragazwa na Ambasade y’u Rwanda i Washington.
U Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Amerika n’indorerezi zirimo Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Aya masezerano arimo ingingo yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, gucyura impunzi n’ubufatanye mu mishinga iteza imbere ubukungu.
Ibi bihugu biracyaganira ku buryo izi ngingo zatangira kubahirizwa n’uko byagera ku masezerano yihariye y’ubufatanye mu by’ubukungu.
