“Mu mutegereze ku wa Mbere ni indwanyi y’amahoro” ! Gen Muhoozi Kainarugaba yatangaje ko Se ahari

October 18, 2025
by

Umuhungu wa Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko Se ahari kandi ko ku wa Mbere azaba yiteguye gukomeza kwiyamamaza.

Muhoozi yagaragaje ko Se ari umwe mu barwanira amahoro kandi ko atari nk’abo yise ko “Bazahajwe n’itabi”.

Mubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze (X) , yagize ati:”Wait for him on Monday he is a freedom fighter not as weak as those drug addicts who falls down after missing one meal”.

Mu magambo make yagize ati:”Mu mutegereze ku wa Mbere ni indwanyi y’amahoro ntabwo ari umunyanyege nke (…..)”.

Nyuma y’ubwo butumwa bamwe bagaragaje ko ibyo Gen Muhoozi Kainarugaba yatangaje bishobora kuba ari ibinyoma ndetse ko akwiriye kureka gukomeza gukoresha imvugo zitari nziza.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wageze ku butegetsi mu 1986, ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugaragara ko arembye. Amakuru atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo mu karere no hanze yako, yemeza ko ubu ari mu bitaro nubwo indwara yamuteye kuremba itaratangazwa ku mugaragaro.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Museveni, w’imyaka 80, akomeje kuzenguruka igihugu mu kwiyamamariza kuyobora Uganda, agahatana mu matora ya 2026 yitezwe muri Mutarama.

Ishyaka rye ryamaze kumwemeza nk’umukandida waryo, nk’uko byatangajwe na Dr. Tanga Odoi, ya NRM.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kamena 2025 nibwo Dr. Tanga , Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora mu ishyaka rye, National Resistance Movement (NRM)  yatangaje ko Museveni yari ategerejwe gufata impapuro zo kwiyamamaza.

Museveni we ubwe aherutse kuvuga ko impamvu yemeye kongera kwiyamamaza ari ukubera miliyoni z’Abanya-Uganda bamugaragarije icyizere, bakamusaba gukomeza kuyobora.

Yagize ati: “Nitabye kugira ngo nsubize miliyoni z’Abanya-Uganda bantegetse binyuze mu ntero ya ‘wiva ku muyoboro mugari’.”

Abasesenguzi bagaragaza ko ibibazo by’ubuzima bya Perezida bishobora kugira ingaruka zikomeye ku migendekere y’amatora n’imyiteguro yayo. Icyakora, kugeza ubu, Ishyaka NRM riracyafite icyizere ko Museveni azakira, agasohoza inshingano yahawe zo guhagararira ishyaka mu matora ya perezida.

Abakurikiranira hafi politiki ya Uganda bavuga ko n’ubwo Museveni amaze imyaka 39 ku butegetsi, akigaragaza nk’ufite ingufu zo gukomeza kuyobora, nubwo ubu burwayi bushobora guhindura byinshi, by’umwihariko niba bwaba bufite ubukana nk’uko bivugwa.

Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe kuba muri Mutarama 2026, aho Museveni azahatana n’abarimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.

Leta iriho muri Uganda, ihanganye n’umutwe wa LRA ndetse na ADF-Nalu irwanya ubutegetsi, ikaba yihishahisha mu mashyamba ya Congo Kinshasa ndetse no muri Centrafrique.

N’ubwo ari uko biri kuvugwa ariko Perezida wa Uganda , Yoweli Kaguta Museveni anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze (X), yagaragaje ko yahuye na bamwe mu Bagande Moyo na Obongi ibintu byabaye nk’ibihinyuza iby’urupfu rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Perezida Museveni  yajyanywe mu bitaro !

Next Story

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda yaguze imodoka ya Miliyoni 436 Frw

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop