Iby’Umugande Abbey Mwesigwa ushinjwa gucuruza abakobwa i Dubai byadogereye

October 17, 2025
by

Zaake Kibedi , Ambasaderi wa Uganda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko umugabo witwa Charles Mwesigwa uzwi nka Abbey, uherutse gushyirwa ahabona na BBC kubera ibikorwa byo gucuruza abakobwa bo muri Uganda abajyana i Dubai, atari Umunya-Uganda.

Abbey Mwesigwa  bikaba byari byatangajwe mbere ko ari Umugande. Ambasaderi wa Uganda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Zaake Kibedi, yatangaje ko umugabo witwa Charles Abbey Mwesigwa, uherutse gushyirwa ahabona na BBC kubera ibikorwa byo gucuruza abakobwa bo muri Uganda abajyana i Dubai, atari Umunya-Uganda nk’uko byari byavuzwe mbere.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu byumweru bike bishize, Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe urubyiruko n’abana, Balaam Barugahara, yasabye ko uwo mugabo afatwa kandi agashyikirizwa ubutabera kubera ibikorwa by’ubucuruzi bw’abantu, cyane cyane abakobwa bajyanwa mu buraya mu buryo butemewe n’amategeko.

Zaake Kibedi Ambasaderi yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’ubugenzuzi bwimbitse, byagaragaye ko uwo witwa Abbey Mwesigwa nta makuru n’amwe agaragaza ko afite ubwenegihugu bwa Uganda.

Yagize ati:“Nyuma yo gukorana n’inzego z’umutekano za Dubai ndetse n’uhagarariye igihugu uwo mugabo avukamo, byemejwe ko atari Umunya-Uganda. Kubera impamvu za dipolomasi, ntitwemewe gutangaza igihugu avukamo.”

Ambasaderi yongeyeho ko inzego z’umutekano za Dubai zafashe Mwesigwa, ubu akaba afungiye muri Al Awir Central Prison, aho arindiriye ko dosiye ye ishyikirizwa ubutabera.

BBC yashyize hanze filime mbarankuru igaragaza uburyo Charles Abbey Mwesigwa ashuka abakobwa bo muri Uganda ababwira ko abajyanye i Dubai kubashakira akazi, ariko bagezeyo akabashora mu buraya. Inkuru yashingiye ku nkuru y’umukobwa Monica Karungi, wapfiriye i Dubai mu 2022 bivugwa ko yiyahuye ariko BBC ikemeza ko ashobora kuba yarishwe nyuma yo gushwana na Mwesigwa.

Hari aho Mwesigwa yumvikana yiyemerera ubwe ko akora ubwo bucuruzi, ubwo yarimo gufatwa amashusho atabizi. Nyuma y’iyo filime, Minisitiri Balaam Barugahara yasabye inzego zishinzwe umutekano gukorana na Interpol kugira ngo uwo mugabo afatwe, cyane ko BBC yari yatangaje ko ari Umunya-Uganda. Ati:

“Uyu mugabo agomba gutabwa muri yombi. Nta gihugu cyakwihanganira ubucuruzi bw’abantu bukorerwa urubyiruko rwacyo. Tugomba gukorana na Interpol kugira ngo yoherezwe mu butabera.”

Ambasaderi Kibedi yagaragaje ko Ambasade ya Uganda ikomeje gufasha Abanya-Uganda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, barimo n’ababuze ibyangombwa. Kugeza ubu, Charles Abbey Mwesigwa aracyafungiye i Dubai, naho ubwenegihugu bwe bukomeje kuba amayobera, mu gihe Uganda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zikomeje gukorana kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha ashinjwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

DRC yifatiye ku gahanga Kenya kubera gufatanya na M23

Next Story

Victor Osimhen yatakaje agaciro ku isoko ry’abakinnyi

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop