Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda mu mwaka wa 2024/2025 bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Yavuze ko bwavuye kuri 134,3% bukagera kuri 110%. Perezida wa Komisiyo, Umurungi Providence, yavuze ko mu mpamvu zatumye ubucucike bugabanyuka harimo politiki yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko, nk’ubuhuza, gufungura by’agateganyo abantu bafunzwe ndetse n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.
Umurungi Providence yagarutse ku byavuyemo ku wa 15 Ukwakira 2025, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’umwaka wa 2024/2025 hamwe na gahunda y’ibikorwa ya 2025/2026.
Yagaragaje ko mu mpera za Kanama 2025, ubucucike bwari bumaze kugera kuri 103,6%, bishimangira ko bukomeje kugenda bugabanyuka bitandukanye n’uko byari bimeze mbere. Ati: “Uyu mwaka twabonye hari impinduka nziza igomba gukomeza gushyigikirwa.
Igihe twakoraga igenzura mu kwezi kwa Gatatu n’ukwa Kane ubucucike bwari ku 110%, ariko ubwo twari turi gutunganya iyi raporo hari hamaze kugabanyukaho 7%”.
Komisiyo yakoze igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero 14, mu ngando icumbikiye abagororwa bakora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, muri kasho z’Ubugenzacyaha 112, mu bigo by’igororamuco ry’ibanze 29, mu bigo ngororamuco bitatu, mu bigo 9 byita ku bageze mu za bukuru, mu ngo eshatu z’impinganzima n’ibitaro, ndetse no mu bigo bitanu byita ku barwayi bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Umurungi Providence yavuze ko ari iby’agaciro kubona amagororero amwe yavuguruwe, andi agasenywa, ndetse n’abafunzwe benshi bakaba barafunguwe binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.
Yavuze ko izi gahunda z’ubuhuza zatangiye gutanga umusaruro, kandi nubwo haracyari byinshi byo gukosora, hari ibimenyetso byiza by’uko nizikomeza gukoreshwa neza, bishobora gutanga umusaruro mu gihe kizaza.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, umubare w’imanza zarangiriye mu buhuza wiyongereye ku kigero cya 32%, kuko zabaye 3.166 ugereranyije na 2.395 mu mwaka wa 2023/2024.
Muri uwo mwaka kandi, imanza zaciwe binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha zagize 11.846, bigaragaza ko ziyongereye ku kigero cya 20% ugereranyije n’umwaka wabanje, ubwo zari 9.851.
Nubwo ubucucike bwagabanyutse, haracyari ikibazo cy’amagororero akiri mu nyubako zishaje, arimo irya Bugesera, Muhanga, Ngoma na Rusizi. Yagaragaje ko mu magororero hagiye gushyirwamo ibyumba byihariye by’abarwayi b’indwara zandura, kandi ubuvuzi butangwa igihe hakenewe, hakoroherezwa abafunzwe kujya ku bitaro igihe bikenewe.
Komisiyo yemeza ko ku bijyanye n’iyicarubozo rishobora gukorerwa abafunzwe, nta byo basanze mu mwaka wa 2024/2025.Yongeyeho ko nubwo bimeze bityo, hari amagororero akirimo ubucucike bukabije, nk’irya Huye n’irya Rusizi, aho usanga hari abantu bakirara hasi.
Hanagenzuwe kandi za kasho z’Ubugenzacyaha zifungiyemo abantu 5.927, barimo abagore 602, abana b’abahungu 211 n’abakobwa 18. Izarimo abantu benshi ni iza Gicumbi, Kabarondo, Gacurabwenge, Nyamata, Nyagatare, Kigabiro Kirehe, Kimironko, Rusororo, Nyarubuye na Kirehe.

Uyu mubare ugaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya ubucucike mu magororero, hakiri ibikorwa byinshi byo gukomeza kunoza imiyoborere n’imibereho myiza y’abagororwa mu gihugu hose.