advertising

Advertising

Hatangajwe igihe Tour du Rwanda 2026 izabera

4 months ago

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda ryatangaje  igihe Isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizenguruka Igihugu rizabera.

FERWACY yatangaje ko iryo siganwa rizatangira tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ni bwo FERWACY yatangaje ko UCI yemeje ko Tour du Rwanda ya 2026 izaba mu mpera za Gashyantare.

Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ryatangira kuba mpuzamahanga. Muri uyu mwaka, Tour du Rwanda yegukanywe n’Umufaransa Fabien Doubey ukinira ikipe ya TotalEnergies yo mu Bufaransa.

Ni ku nshuro ya munani iri siganwa rigiye kuba ku rwego rwa 2.1, urwego rukomeye mu marushanwa y’amagare ku isi.

Inshuro ndwi ziheruka, Tour du Rwanda yegukanywe inshuro enye n’Abanyeritereya Merhawi Kudus (mu 2019), Natnael Tesfazion (mu 2020 na 2022), Henok Mulubrhan (mu 2023), ndetse n’Umunyesipanye Cristian Rodriguez wayitwaye mu 2021, hamwe n’Umwongereza Joseph Black wayegukanye mu 2024.

Kuva iri siganwa ryazamurwa ku rwego rwa 2.1, Mugisha Moïse ni we Munyarwanda wenyine watwaye agace muri iri siganwa, mu gihe nta Munyarwanda urabasha kuryegukana.

Gahunda y’amakipe azitabira ndetse n’inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2026, biteganyijwe ko izatangazwa mu kwezi k’Ugushyingo 2025. Iri siganwa rikomeje kuba kimwe mu bikorwa bikomeye by’imikino bitangaza isi kandi bigateza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.

 

Author

Ads

ad

Previous Story

Kigali: Polisi yafashe abagabo babiri bakekwaho gutwara urumogi kuri moto

Next Story

Amerika yambuye visa batandatu bashinjwa gushinyagurira uwapfuye

Latest from Imikino

Mugisha Didier yasinyiye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Mugisha Didier uherutse gutandukana na Police FC, aho yemeye kuyikinira amasezerano y’amezi atandatu. Aya makuru yashyizwe
Go toTop