Nyuma yo kugabwaho igitero mu gace ka Teritwari ya Lubero, Umuyobozi w’iyi Teritwari, Colonel Alain Kiwewa udahwema gusaba ubufasha, yongeye gutakamba ngo batabare abaturage bahunze imirwano n’iterabwoba ry’umutwe wa ADF.
Ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, mu mudugudu wa Mukondo, mu karere ka Lubero muri Kivu ya Ruguru, habaye igitero gikomeye cyagabwe n’abarwanyi ba ADF (Allied Democratic Forces), umutwe w’abarwanyi ushyigikiwe n’umutwe wa ISIL.
Iki gitero cyahitanye abantu 19, abandi benshi barakomereka, ndetse inzu nyinshi zarashwe zirashya, bituma abaturage benshi bahungira mu bice byizewe nka Butembo, Vuyinga, Mayiba na Ndjiapanda.
Colonel Alain Kiwewa, umuyobozi w’akarere ka Lubero, yashyize ahagaragara ubutumwa asaba ubufasha bwihuse ku baturage bahunze. Yavuze ko aba baturage basigaye nta na kimwe bafite, bakaba bakeneye ubufasha bw’ibanze nk’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku, ndetse n’ubuvuzi.
Umutwe wa ADF umaze igihe kinini ukorera mu bice bya Kivu ya Ruguru, ukaba ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore n’abana, ndetse no kwangiza ibikorwaremezo.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, ADF yagabye igitero ku rusengero rwa Kiliziya Gatolika mu mujyi wa Komanda, aho yishe abantu benshi.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, ADF yagabye igitero mu mudugudu wa Mayikengo, aho yishe abantu barenga 20, harimo abagore batandatu. Ibi bikorwa byose byateje impungenge zikomeye ku mutekano w’abaturage bo mu karere ka Lubero.

Imiryango itandukanye yita ku kiremwamuntu nka MSF (Médecins Sans Frontières), yatanze ubutumwa busaba ubufasha bwihuse kugira ngo aba baturage babone ubuzima bufite icyubahiro.
Iki gitero cya ADF mu mudugudu wa Mukondo ni ikimenyetso cy’uko umutekano muke ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu bice bya Kivu ya Ruguru.
Muri Gashyantare, Umutwe wa M23 wafashe igice kimwe cya Lubero muri DRC aho ikindi gice cyasigaye n’ubundi gikomeje kubamo umutekano mucye uterwa n’imitwe y’iterabwoba myinshi ikorera muri DRC.
Umutwe wa ADF watangiye mu 1995 mu gihugu cya Uganda, ukaba warashinzwe na Jamil Mukulu, umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi b’abayisilamu. Intego nyamukuru y’uyu mutwe yari uguhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, hagashirwaho leta ishingiye ku mahame ya kisilamu.
Mu 2019, ADF yemeye kuyoborwa n’umutwe wa ISIL, ikaba ari wo mutwe w’iterabwoba uyoboye ibikorwa byayo kuva icyo gihe.