Amerika yarashe ubundi bwato bwavaga muri Venezuela

October 15, 2025
by

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarashe ubundi bwato bwavaga muri Venezuela, bikekwa ko bwari bwikoreye ibiyobyabwenge.

Amashusho y’amasegonda 33 yashyizwe hanze na Amerika agaragaza igisasu kigwa kuri ubu bwato bwari hagati mu mazi ku wa 14 Ukwakira 2025, bukarangira bugurumana.

Perezida Donald Trump yatangaje ko ubu bwato bwari bufite aho buhuriye n’abari ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, kandi ko bwarasiwe mu mazi mpuzamahanga, bishya abagabo batandatu bari baburimo. Ati: “Bwarasiwe mu mazi mpuzamahanga kandi abagabo batandatu bari ibyihebe bitwara ibiyobyabwenge bari baburimo, bishwe. Nta musirikare wa Amerika wakomeretse.”

Mu kwezi gushize, Perezida Trump yatangaje ko agiye gushoza intambara ku bantu batwara ibiyobyabwenge, abashinja gukorera ubutegetsi bwa Perezida Nicolas Maduro muri Venezuela. Yasobanuye ko impamvu Amerika igomba gushoza intambara y’amasasu kuri aba bantu ari uko babangamira umutekano wayo, politiki mpuzamahanga yayo n’inyungu zayo.

Kuva ubwo kugeza ubu, ingabo za Amerika zimaze kurasa ubwato butanu buturuka ku nkombe za Venezuela, zihamya ko bwose buba bwikoreye ibiyobyabwenge. Ingabo za Amerika zimaze igihe zisuganyiriza mu majyepfo y’ibirwa bya Caraïbes, zahohereje ubwato umunani bw’intambara, ubugendera munsi y’amazi ndetse n’indege za F-35 muri Puerto Rico.

Ubutegetsi bwa Perezida Maduro bugaragaza ko Amerika idafite umugambi wo gukumira ibiyobyabwenge, ahubwo ko ishaka kubukuraho. Ibi bikorwa by’ingabo za Amerika birakomeza guteza impaka ku ruhando mpuzamahanga ku bijyanye n’imyitwarire yayo mu mazi mpuzamahanga no mu guhangana n’ibiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Mu magororero ubucucike bwaragabanutse

Next Story

Iga ikoranabuhanga muri ‘Logic Training Center’ uhabwe impamyabumenyi mu mezi atatu gusa

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop