Amerika yambuye visa batandatu bashinjwa gushinyagurira uwapfuye

October 15, 2025
by

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zambuye visa abanyamahanga batandatu bashinjwa amagambo batangaje ku mbuga nkoranyambaga y’ubushinyaguzi yifuriza gukongoka Charlie Kirk, wari inshuti y’akadasohoka ka Perezida Donald Trump, wishwe arashwe muri Nzeri 2025.

Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bya Amerika byashyize hanze itangazo rivuga ko nta nshingano bifite zo kwakira abanyamahanga bifuriza Abanyamerika urupfu.

Iryo tangazo ryakurikiwe n’urutonde rw’amagambo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’abo bantu batandatu rugaragaza ko bakomoka muri Afurika y’Epfo, Mexique, Brezile, Paragwe na Argentine.

Ibyo biro byavuze ko mu magambo yatangajwe n’abo bantu bambuwe visa bashinje Kirk gukwirakwiza amagambo y’ivangura n’urwango ku banyamahanga, ndetse bakamubwira ko agomba gushya agakongoka.

Kirk wapfuye afite imyaka 31, yishwe arashwe kandi urupfu rwe rwateje impagarara mu Banyamerika. Byashenguye cyane Donald Trump ndetse ategeka ko ibendera ry’igihugu ryururutswa mu rwego rwo kumwunamira.

New York Times yatangaje ko iperereza ryakozwe nyuma y’urupfu rwe ryatumye abarenga 145 bavanwa mu mirimo kubera amagambo banditse ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, yari yaraburiye ko hari abanyamahanga bazamburwa visa kubera Kirk.

Ibi byemezo byafashwe bigaragaza uburyo Amerika ikomeje gufata mu buryo bukomeye amagambo cyangwa ibikorwa byo gushinyagurira cyangwa kwifuriza urupfu Abanyamerika, cyane cyane mu bihe by’impagarara za politiki n’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Hatangajwe igihe Tour du Rwanda 2026 izabera

Next Story

Uwahoze ari umugabo wa Sia ari kumusaba ibidasanzwe

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop