“Ubutumwa bwawe bwangaruriye inzibutso nyinshi” ! Kimenyi asubiza Muyango Claudine 

October 14, 2025
by

Kimenyi Yves, yasubije ubutumwa bwa Miss Uwase Muyango Claudine amushimira byimazeyo ku magambo yuje urukundo yamugeneye ku isabukuru ye. 

Mu butumwa bwe, Kimenyi umwe mu bakinnyi bamenyekanye mu makipe akomeye hano mu Rwanda harimo AS Kigali, yagaragaje ko amagambo ya Muyango yamukoze ku mutima ndetse amugarurira inzibutso nyinshi z’ibihe byiza bagiranye mu mubano wabo.

Ubwo yaganiraga n’abamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko ku itariki ya 13 Ukwakira 2025, Kimenyi yageze ku butumwa bwa Muyango, nawe ntiyazuyaza kumuha igisubizo kigaragaza ko akimufitiye urukundo n’icyubahiro gikomeye. Yagize ati:

“Urakoze cyane, ubutumwa bwawe bwangaruriye inzibutso nziza nyinshi cyane, ndagushimiye ku rukundo rwawe n’amagambo meza yo kunyitaho. Uko byagenda kose uzahora uri umwe mu bice by’ingenzi bigize ubuzima bwanjye. Urakoze cyane Cheri wanjye.”

Gusubizanya kwabo bije nyuma y’inkuru zaciye ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru zivuga ko umubano w’aba bombi ushobora kuba utifashe neza, ibintu byari byarakuruye impaka mu bakunzi babo no mu itangazamakuru nyarwanda.

Ubutumwa bwa Muyango bwo kwifuriza Kimenyi isabukuru nziza, ndetse n’igisubizo cyuje amarangamutima yuje urukundo Kimenyi yamuhaye, byongeye guhumuriza imitima ya benshi.

Kimenyi Yves na Muyango Claudine ni abashakanye byemewe n’amategeko kandi bafitanye umuhungu umwe, ibintu bituma buri kimwe kivugwa ku mubano wabo gikurikirwa n’abantu benshi mu gihugu.

Ubutumwa bwabo bushobora kuba ari ikimenyetso cy’uko urukundo rwabo rugikomeye, nubwo nta na rimwe baricara ngo bagire icyo batangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’icyari cyavuzwe ku makimbirane yabo.

Ibi bitanga icyizere ku bakunzi b’uyu muryango wabo bombi, ab’inshuti, imiryango ndetse n’abavandimwe, ko bashobora kuba bari mu nzira yo kongera kubaka urukundo rwabo ku musingi ukomeye n’ubwumvikane.

N’ubwo nta gihamya ifatika baratanga, amagambo y’uje urukundo n’impuhwe basangizanyije, yerekana ko urukundo rwabo rugifite umwanya ukomeye mu buzima bwabo bw’umunsi ku wundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Raporo ya Polisi ku cyateye urupfu rwa Cynthia Umulisa ntiyanyuze umuryango we

Next Story

Kenya : Umubikira arakekwaho kwica aroze mugenzi we  wamuyoboraga

Latest from Inkuru y'umunsi

Perezida Kagame yagize icyo asaba EU

Paul Kagame Perezida w’u Rwanda yasabye Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kureka imyumvire ya kera y’ubufatanye bushingiye ku guha Afurika amabwiriza
Go toTop