Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo n’umwungiriza we Azouz Lotfi

October 14, 2025
by

Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo Afahmia Lotfi ndetse na Azouz Lotfi, mu gihe cy’ukwezi kumwe. Rayon yavuze ko impamvu ari umusaruro muke umaze kugaragara mu ntangiriro za Shampiyona y’u Rwanda.

Byabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, ubwo aba batoza bombi bitabiraga imyitozo y’ikipe ariko bakanga kuyikoresha mu masaha abiri bayimaranye, ibintu byatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bufata icyemezo cyo kubahagarika.

Afahmia Lotfi yagaragaje intangiriro zidashimishije mu mikino ya Shampiyona, aho yatsinzwe na Police FC ndetse akanganya na Gasogi United. Ibi byiyongeraho gusezererwa muri CAF Confederation Cup na Singida Black Stars yo muri Tanzania, bikaba byashyize igitutu gikomeye ku mutoza n’ubuyobozi bwe.

Abayobozi ba Rayon Sports batangaje ko inshingano zo gutoza zahawe by’agateganyo umutoza wungirije w’Umurundi, Haruna Ferouz. Uyu ni we uzatoza umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, ubwo Rayon Sports izaba ikina na Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona.

Afahmia Lotfi yari amaze iminsi 137 atoza Rayon Sports, aho yaje muri iyi kipe avuye muri Mukura Victory Sports, aho yari amaze imyaka itatu ari umutoza mukuru. Icyizere cyari cyamwegereye nk’umutoza ushobora kuzahura ikipe, ariko ibihe bye muri Rayon Sports byatangiye biba bibi, byatumye ashyirwa mu bibazo hakiri kare.

Rayon Sports irimo gushakisha ibisubizo mu gihe abafana n’abakunzi bayo bari bafite icyizere cyo kubona umusaruro mwiza muri uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Lieutenant General Mamat O.A ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Next Story

Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi wayo ukomeye

Latest from Imikino

Go toTop