advertising

Advertising

Djabel Manishimwe Yerekeje muri Police FC

October 14, 2025
1 min read

Police FC yatangaje ko yasinyishije Manishimwe Djabel uheruka gutandukana na Naft Al-Wassat SC yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq, asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 asanze umutoza Ben Moussa batwaranye igikombe cya shampiyona mu 2022 muri APR FC nyuma y’igenda rya Erradi Adil Mohammed wari umutoza mukuru.

Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda ni yo iyoboye Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 dore ko imaze gutsinda imikino itatu yakinwe.

Ku munsi wa kane wa Shampiyona, Police FC izakira Amagaju ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Dore impamvu Infantino yagaragaye ari kumwe na Trump mu nama yiga ku bibazo bya Gaza

Next Story

Byinshi wamenya kuri Ismael Mwanafunzi ukunzwe n’ingeri zitandukanye

Latest from Imikino

Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports

Umunyezamu w’Umunyarwanda, Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu ayivuyemo. Rayon Sports yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Go toTop