Amavubi yafashije Afurika y’Epfo kubone itike y’igikombe cy’Isi

October 14, 2025
by

Ikipe Afurika y’Epfo yatsinze Amavubi ibitego 3-0 ibona itike yo gukina igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Ni umukino w’umunsi wa cumi, usoza iyo mu Itsinda C, wabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, kuri Mbombela Stadium. Wari umukino udafite byinshi uvuze ku Mavubi kuko yari yasezerewe, mu gihe Afurika y’Epfo yasabwaga gutsinda igategereza ibiva mu mukino wa Nigeria na Bénin kugira ngo yizere kubona itike y’Igikombe cy’Isi.

Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yakoze impinduka imwe mu bakinnyi babanje mu kibuga ugereranyije n’umukino uheruka batsinzwe na Benin igitego kimwe ku busa. Byiringiro Jean Gilbert yafashe umwanya wa Phanuel Kavita.

Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yari imbere y’abafana bayo yatangiye umukino neza, ku munota wa gatanu ifungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Thalente Mbatha ari inyuma y’urubuga rw’amahina. Umunyezamu Ntwali Fiarce ntiyabasha gukuraho umupira ujya mu izamu.

Afurika y’Epfo yakomeje kurusha cyane Amavubi, maze ku munota wa makumyabiri n’atandatu itsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Oswin Appollis ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Evidence Makgopa. Igice cya mbere cyarangiye Afurika y’Epfo iri imbere ku bitego bibiri ku busa.

Mu gice cya kabiri, umutoza Adel Amrouche yakoze impinduka akuramo Kwizera Jojea, Nshuti Innocent, Niyomugabo Claude na Bizimana Djihad, ashyiramo Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Biramahire Abeddy, Nkulikiyinka Darryl na Aly-Enzo Hamon.

Ku munota wa mirongo itanu n’ibili, Amavubi yabonye uburyo bwa mbere ku ishoti rikomeye ryatewe na Nshuti Innocent ariko ubwugarizi bwa Afurika y’Epfo bushyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa mirongo irindwi na kabiri, Afurika y’Epfo yatsinze igitego cya gatatu cyinjijwe na Evidence Makgopa n’umutwe ku mupira wavuye kuri koruneri yatewe na Oswin Appollis awushyira mu rushundura.

Umukino warangiye Afurika y’Epfo itsinze Amavubi ibitego bitatu ku busa, ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ku nshuro ya gatatu nyuma y’icya 1998 na 2010.

Bafana Bafana basoje imikino y’amatsinda bari ku mwanya wa mbere n’amanota 18. Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Nigeria yatsinze Bénin ibitego bine ku busa, isoza ku mwanya wa kabiri n’amanota 17. Amavubi yo yasoje ku mwanya wa gatanu n’amanota 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Dr. Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Next Story

Willy Ndahiro agiye kumurika umukino yiseNdabaga

Latest from Imikino

Go toTop