Uko Polisi y’u Rwanda yakemuye ibibazo byakundaga kugaragara mu rugendo rwo gukorera uruhushya

October 9, 2025
by

Uko ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga ryakemuye ibibazo byagaragaraga mu rugendo rwo gukorera uruhushya.

Mu myaka yashize, mu Rwanda, serivisi yo gukoresha ibizamini no gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byakorwaga mu buryo busanzwe aho byasabaga abiyandikisha gutonda imirongo, gukora urugendo rurerure bagana kuri site y’ibizamini no gutinda gusohoka kw’amanota, nabyo byabaga ari nk’ikizamini ubwabyo gisaba kwihangana kwiyongera ku bumenyi bw’amategeko no gutwara ikinyabiziga.

Bamwe babibonaga nk’inzira itoroshye bagahitamo kubivamo, abandi bakavuga ko ari umurongo waba warashyizweho ugamije kubatoza imyitwarire myiza no gusigasira umutekano wo mu muhanda nyamara siko bikimeze kuko byagiye bihinduka uko iminsi igenda.

Binyuze mu mavugurura yakozwe, Ishami Rishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga (Testing & Licencing Department) muri Polisi y’u Rwanda, urugendo rwo kubona uruhushya rwarorohejwe kandi birushaho gukorwa mu buryo bwujuje ibipimo n’ubunyamwuga.

Uyu munsi, gusaba uruhushya ntibikiri ugutakaza ibyumweru byinshi urwirukaho. Ukanze kuri mudasobwa inshuro zitari nyinshi, kuri ubu buri wese ashobora kwihitiramo aho azakorera, itariki y’ikizamini, kwishyura amafaranga, ndetse no guhitamo aho azafatira uruhushya hamwegereye.

Ishingwa ry’Ishami rya Polisi Rishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga

Mbere iri Shami ritarashingwa gutanga ibizamini n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byakorwaga n’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariko uko umubare w’abaturarwanda wagiye wiyongera ni nako abakenera gutwara ibinyabiziga biyongereye biba ngombwa ko hashyirwaho ishami ryihariye rihabwa izo nshingano.

Mu mwaka wa 2021 nibwo hashinzwe Ishami rishinzwe gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga (Testing and Licensing Department-TL) rihabwa inshingano zo gukoresha ibizamini no gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo, urwa burundu n’urw’icyiciro cyisumbuye.

Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ACP Dr. Rukumba avuga ko gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga byafashije mu kwihutisha serivisi no gufasha abakora ibizamini kubona uruhushya bitabagoye

Umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Steven Rukumba, yasobanuye ko byaje kugaragara ko hakenewe ishami ryihariye rifite inshingano zo gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga mu rwego rwo kongera ubunyamwuga no kwihutisha serivisi.

Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ACP Dr. Rukumba avuga ko gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga byafashije mu kwihutisha serivisi no gufasha abakora ibizamini kubona uruhushya bitabagoye.

Uyu munsi, iri shami rifite site 17 zitangiirwaho ibizamini by’uruhushya rwa burundu kimwe n’uruhushya rw’agateganyo mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe mudasobwa. Umusaruro ubwawo urigaragaza kuko dufashe urugero nko muri Nyakanga gusa, umubare w’abakoreshejwe ibizamini ugera ku 62,136, mu gihe mu mwaka ushize wa 2024, imibare yageze kuri 811,249.

Ububasha bwo gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda ihabwa ububasha bwo gutanga ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’Itegeko n° 026/2023 ryo ku wa 17/05/2023 rigenga Polisi y’u Rwanda ryatangajwe mu Igazeti ya Leta n° 22 Bis yo ku wa 29/05/2023, aho mu ngingo yaryo ya 34, rivuga ko Polisi y’u Rwanda ariyo itanga impushya zitandukanye zirimo n’urwo gutwara ikinyabiziga.

Ikoranabuhanga nk’umutima w’ivugururamikorere

Ishingwa ry’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ryihatiye gukora amavugurura mu mikorere himakazwa ikoranabuhanga.

Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga giherereye mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, cyashyizweho hagamijwe kuzamura no kunoza imitangire ya serivisi ku bantu bose basaba impushya zo gutwara ibinyabiziga, bigabanya umubare munini w’abapolisi wari ukenewe mu gukora ako kazi.

Imodoka zifashishwa mu kizamini cy’uruhushya rwa burundu mu Kigo cyo mu Busanza ziba zirimo ikoranabuhanga rifasha ukora ikizamini gukurikiza amabwiriza atangwa mbere y’uko atangira no mu kizamini nyirizina

ACP Dr. Rukumba yabigarutseho agira ati:”Ikigo cya Busanza cyabaye icyitegererezo. Abantu bizera imikorere yacyo 100% kuko ishingiye ku ikoranabuhanga nta kubogama.”

Ushaka gukorera ikizamini muri iki kigo yiyandikisha anyuze ku rubuga ‘Irembo’ (www.irembo.gov.rw) agahitamo kuba ariho azakorera. Ahabwa ubutumwa bwerekana itariki n’isaha y’ikizamini, bibanza kugenzurwa igihe agiye gutangira ikizamini.

Ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo bikorerwa kuri mudasobwa kandi ukora ikizamini iyo arangije gusubiza ibibazo yahawe, mudasobwa imwereka amanota yabonye. Ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu, ikigo cyateganyije moto n’imodoka zifashishwa mu bizamini kandi uwatsindiye uruhushya ashobora kurufatira ahamwegereye mu turere twose tw’igihugu.

Senior Superintendent of Police (SSP) Gad Ntakirutimana, ushinzwe ikoranabuhanga muri iki kigo yagize ati:”Kuri ubu, umukandida ubwe afite ubushobozi bwo kwikurikiranira gahunda zose kuva ku kwiyandikisha, kwihitiramo aho azakorera ndetse n’aho azafatira uruhushya.”

Igisobanuro cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ku mutekano wo mu muhanda

Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rufatwa nk’ikimenyetso kigaragaza ko utwaye ikinyabiziga afite ubumenyi bwo gutwara kandi asobanukiwe amategeko y’umuhanda.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda; SP Emmanuel Kayigi, yagize ati: “Gukorera no gutsindira uruhushya bituma abashoferi bagira ubumenyi n’imyitwarire myiza mu muhanda kugira ngo barinde ubuzima bwabo ubwabo n’ubw’abandi bawusangiye.

Byagaragaye ko impanuka nyinshi zituruka ku burangare n’amakosa y’abatwaye ibinyabiziga, bityo uruhushya rugira uruhare mu gutuma imihanda itekana.”

Ikiba kigenderewe ntabwo ari ugutanga serivisi gusa ahubwo ni no guharanira ko haboneka abashoferi bafite ubumenyi kandi bashoboye, bumva inshingano zo kurengera ubuzima n’ibikorwaremezo igihe cyose batwaye ibinyabiziga.

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ku kamaro ko gukoresha ikizamini cy’uruhushya mu buryo bunoze mu gutuma abashoferi bagira ubumenyi n’ubushobozi bwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi basangiye umuhanda

Ni muri urwo rwego bamwe mu biyandikishirije gukorera uruhushya nka Nizeyimana Ignace babona neza impinduka zabayeho. Ni nyuma y’uko yiyandikishije agakorera uruhushya mu mwaka wa 2012, akaba agarutse gushaka uruhushya rw’icyiciro cyisumbuye.

Yagize ati: “Muri 2012 kwiyandikisha byari bigoye. Habagaho gutinda, ingendo ndende, no gutinda kubona amanota cyangwa impapuro twakoreragaho zikaba zatakara.

Uyu munsi, nshobora kwikorera byose nifashishije telefone yanjye, nko kwiyandikisha, kwishyura, no kumenya igihe nzakorera. Ubu ni uburyo bukora neza cyane, bigaragaza ubudasa bw’ikoranabuhanga ugereranyije no hambere.”

Kuri Nizeyimana n’abandi benshi, uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga si icyangombwa gusa. Avuga ko rubafasha kugera ku mahirwe menshi ndetse no kwibeshaho. Gushyiraho uburyo bunoze kandi bunyuze mu mucyo ntibigarukira mu koroshya serivisi, ni n’intambwe y’iterambere n’impinduka nziza mu buryo bw’imibereho y’abaturage.

Icyerekezo cy’iri shami

Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryiyemeje gukomeza urugendo rwo kwagura ibikorwa. ACP Dr. Rukumba yagize ati:”Turimo kubaka uburyo buzafasha mu gutanga uruhushya byihuse kurushaho, kandi buri wese akarubona bitamugoye.”

Ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu, ikigo cya Busanza cyateganyije moto n’imodoka zifashishwa mu bizamini, imwe muri serivisi ziba zarishyuwe mbere n’uwiyandikishije gukorera uruhushya

Akomeza agira ati: “Icyo twibutsa abatwara ibinyabiziga, ni uko uruhushya rwo gutwara atari icyemezo cyemerera umuntu gutwara gusa, ni n’icyangombwa kibaha inshingano zo kurinda ubuzima bw’abantu n’ibikorwaremezo mu mihanda yacu.”

Mu gihe gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byahoze bifatwa nk’inzozi, bikaba inzira igoye aho kurukozaho imitwe y’intoki byasaga no gutura umutwaro uremereye, kuri ubu byahindutse inzira iharuye kandi yizewe bigendanye na gahunda y’igihugu yo gutanga serivisi inoze no guharanira ko umuturage ahora ku isonga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umukinnyi wa Togo wakinaga mu Bushinwa yavunwe na mugenzi we ahita aba ‘Paralysie’

Next Story

“Urukundo ku bakene ni rwo rugaragaza ukwemera” ! Leo XIV

Latest from Inkuru Nyamukuru

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko

Jelly Roll yaciye igikuba

Jelly Roll , Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Country yatangaje ko guca inyuma umufasha we Bunnie Xo ari byo bihe bibi yigeze agira mu
Go toTop