Hura n’umugabo wa mbere uzi kuvuza ingoma neza muri Cameroon (Amafoto)

October 9, 2025
1 min read

Umugabo witwa Ela Oyono Mathieu akomeje kuvugwa cyane nyuma yo kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kuvuza ingoma muri Cameroon.

Ela Oyono Mathieu yagaragaye arimo kuvuza ingoma mu buryo budasanzwe aho yari ari kuyivuza ari kumwe na bagenzi be maze afatwa amashusho ahita aba uwa ikimenyabose ari kuyivuza mu buryo bukomeye ari na byo byatumye benshi bamushyira ku mwanya wa mbere muri icyo Gihugu.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Cameroon byagaragaje ko uwo mugabo ari we numero ya mbere kubera uburyo akubita umurishyo w’ingoma n’uburyo aba arimo kwitwara iyo ari kuvuza ingoma.

Ela Oyono Mathieu uturuka mu Majyaruguru ya Cameroon, ni umwe mubahanga mu kuyobora ibirori yifashishije ingoma ari na cyo cyatumye amenyekana.

Ela asanzwe atuye mu Mujyi wa Zoétélé mu Mudugudu wa Bindoumba, akaba abarizwa mu itsinda rya Mvog-Zang.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Isreal na Hamas bagomba guhagarika imirwano – Perezida Trump

Next Story

Umusore wiyita umwana wo hanze wa Perezida Ruto yinjiye mu nteko ishinga amategeko bitunguranye!

Latest from Hanze

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara. Inkuru y’urupfu rw’uyu
Go toTop