Hafashwe abashinze uruganda rw’inzoga yitwa Nzoga Ejo

October 9, 2025
by

Abagabo babiri bari barashinze uruganda mu ngo zabo rw’inzoga yitwa Nzoga Ejo batawe muri yombi, itiro zirenga 1,300 z’iyo nzoga itujuje ubuziranenge zaramenwe.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca, ku wa 9 Ukwakira 2025. Iyi operasiyo yabaye nyuma y’uko abaturage babwiye polisi ko mu ngo z’aba bombi hengerwa inzoga ikorwa mu isukari, umusemburo wa pakimaya n’ibindi bikoresho bitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko abanywa Nzoga Ejo bacika intege kandi ntibongere kugira imbaraga zo gukora ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati:”Dushishikariza abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujujuje ubuziranenge, ndetse n’ababikora bakagirwa inama yo kubireka; iyo batabiretse, barafatwa n’ibyo bafatanywe bikamenwa”.

IP Ngirabakunzi yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego bazakomeza kwigisha abaturage ingaruka mbi zo kunywa izo nzoga, ndetse n’ingaruka ku mutekano muri rusange. Yavuze ko kenshi ababinywa nibo baba intandaro y’umutekano muke, urugomo n’amakimbirane mu miryango yabo.

Yongeyeho ko abanywa iyi nzoga batanga ubuhamya bw’uko ibazahaza, bakisanga mu bukene, ari naho bahera basaba abaturage kubyirinda.

Mu Karere ka Musanze hakunze kuvugwa ubwoko butandukanye bw’ibinyobwa byengwa bitujuje ubuziranenge, birimo iyi izwi nka Nzoga Ejo, Muhenyina,Umutaragweja, Yewe Muntu, n’izindi.

Inzego z’umutekano, abaturage n’inzego z’ibanze bakomeje gushyira imbaraga mu kubirwanya, aho ababifatanywe bahanwa ndetse n’ibyafashwe bikamenwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Felix Tshisekedi yasabye Paul Kagame w’u Rwanda gusaba M23 igahagarika intambara

Next Story

Umugabo yafashwe ari gusambanyiriza umwana w’imyaka 12 ku karubanda!

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop