Perezid awa Congo Felix Tshisekedi yasabye Perezida Kagame guha itegeko M23 igahagarika intambara, avuga ko imaze kugwamo abantu batari bake.
Ibibazo bya Congo bishobora kuba biri mu bikomeye biganirwaho mu nama irimo kubera mu Bubiligi, Global Gateway Forum 2025, aho mu ijambo rye Perezida Antoine Felix Tshisekedi yagaragaje guca bugufi avuga ko atigeze agira ashaka gushoza intambara ku Rwanda na Uganda cyangwa abandi baturanyi b’Igihugu cye.

Iyi nama irimo kubera mu Bubiligi irimo Perezida Paul Kagame, Perezida Antoine Felix Tshisekedi, Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, na João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Angola wabaye umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo ubu akaba ari we uyoboye Africa yunze Ubumwe.
Mu ijambo rye, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko hari gahunda yo guhuza abaturage no kubashakira iterambere Ibihugu bifatanyije kugira ngo imibereho myiza irusheho kuboneka. Ati:“Nta na rimwe nigeze ngaragaza ubushake bw’intambara haba ku Rwanda na Uganda cyangwa ku bandi baturanyi bacu 9. Ubu turi muri ibi bibazo ni twe babiri tugomba guhagarika izi ntambara.”
Tshisekedi yabwiye abari mu nama ko Perezida wa Angola yari yageze ku bwumvikane hagati y’u Rwanda na Congo, ariko ngo kugeza uyu munsi ntabwo arumva uburyo “Perezida Paul Kagame yanze kujya gusinya” iyo nyandiko yari yagezweho ku kigero cya 98%.
Yagize ati:“Ntarirarenga ngo bigende neza, niyo mpamvu ntanga umugabo ku bari muri iyi nama, n’Isi yose Bwana Perezida kugira ngo dushake amahoro nk’inkwakuzi, ibyo birasaba ko mutanga itegeko ku ngabo za M23 ziterwa inkunga n’Igihugu cyawe bareke intambara yishe abantu bangana kuriya, turatabara za miliyoni kuva mu myaka ishize amateka azaducira urubanza, ni cyo gihe ngo bihagarare dutangire iterambere.”

Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko yari yateguye gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, ariko ngo yaretse kubivuga kugira ngo yumve igisubizo cya Perezida Paul Kagame.
Asoza ijambo rye, Perezida Tshisekedi yavuze ko yizera ko ibyo yavuze Perezida Paul Kagame abyumva, kandi akaba amwizeza ko ahari kugira ngo babe babiganiraho.
Mu ijambo rye Perezida wa Africa y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko kubona Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame muri iriya nama yumva imbaraga zo gushaka amahoro.
Muri iyo nama ntabwo Perezida Paul Kagame yigeze agaruka ku bibazo biri hagati ya Congo n’uwari wese mu buryo bweruye.


