DRC: Abantu 8 batezwe agaco baricwa

October 9, 2025
by

Nyuma y’igitero cy’inyeshyamba za CODECO abantu nibura umunane nibo bamaze kumenyakana ko bapfuye  mu Majyaruguru ya Beni, ingabo za FARDC zigawa n;abaturage kubera kudatabara.

Ni igitero cyabaye ku wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kalanda, uri mu birometero bisaga 30 mu Majyaruguru ya Bunia, mu Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri.

Amakuru atangwa n’abaturage baturiye muri ako gace nk’uko bitangazwa na Radio Okapi , avuga ko aba bantu bafashwe mu masaha ya saa sita z’amanywa n’abarwanyi b’umutwe wa CODECO, nyuma bagahatwa ibibazo n’izo nyeshyamba, hanyuma bakicwa ndetse n’ibiri yabo ikangizwa, ibintu byateye uburakari bukomeye abaturage bo muri ako gace.

Amafoto n’amashusho y’ayo mahano yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, byongera uburakari bw’abaturage bagaragaje ko uko guhohoterwa n’inyeshyamba bakurambiye.

N’ubwo hari abavuga ko abagizweho ingaruka bari abarwanyi b’umutwe wa ‘Convention pour la Révolution Populaire (CRP)’ uyobowe na Thomas Lubanga, abagize sosiyete sivile babihakanye, bavuga ko abo bishwe ari abahinzi baturukaga mu Mijyi ya Chilu, Susudd’ale na Gobba, bari bagiye guhinga nta kibazo bafite.

Sosiyete sivile yanenze bikomeye ingabo za Leta , FARDC, zitigeze zigaragara aho kandi zari ziri i Luvangire, ivuga ko zananiwe gutabara ku gihe ngo zirinde abo baturage batagira kirengera kugeza bishwe.

Sosiyete Sivile kandi yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo abarwanyi babigizemo uruhare bagezwe imbere y’ubutabera.

Imiryango y’abishwe kandi irasaba ko bahabwa imibiri y’ababo kugira ngo babashyingure mu cyubahiro. Ku wa Gatanu mu gitondo , abasirikare n’abaturage bagiye ahabereye ubwo bwicanyi gufata ibisigazwa by’imibiri y’ababo bishwe n’izo nyeshyamba za CODECO.

Kugeza ubu ingabo za Leta cyangwa urwego urwo ari rwo rwose ntabwo bari bagira icyo bavuga kuri ubwo bwicanyi bwakorewe abasivile ingabo za Leta zikagawa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Aho DRC ihageze mu masezerano ya Washington na Doha

Next Story

Umukinnyi wa Togo wakinaga mu Bushinwa yavunwe na mugenzi we ahita aba ‘Paralysie’

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop